FUNGAMACHO YA BRUCE MELODIE MU NZIRA NYUMA Y'IBITANGAZA.

FUNGAMACHO YA BRUCE MELODIE MU NZIRA NYUMA Y'IBITANGAZA.

Itahiwacu Bruce ugiye gushyira hanze indi ndirimbo akomeje kwandikira izina mu murwa mukuru wa Uganda.

Mbere y'uko afungura akagozi gafunze ipaki irimo iyi ndirimbo nshya yise 'FUNGAMACHO', uyu muhanzi yagaragaye yishimiwe n'abanyabigwi muri muzika i Kampala basangira.

Byasaga n'ibirori by'agatangaza arikumwe na Dr. Jose Chameleone, PALASSO, EDDY KENZO n'abandi b'ibikomerezwa baririmbana, bananyuzamo bakabyina indirimbo ye 'KATERINA' bidasigana n'ibiganza mu mugongo we bamuha umugisha mu magambo adasharira bimutera ingufu.

Buri munyarwanda wese ukunda muzika y'iwacu acungiye hafi kuzabyina kamucerenge mu kizaturuka mu biganza bya MELODIE ukunze kwiyita Munyakazi.

Izina ryo niryo muntu muri iyi minsi arakora ubutaruhuka bikomeje kumwicaza ku ntebe y'abayoboye umuziki mu karere ka Afurika y'iburasirazuba.

Soma; https://kalisimbi.com/bruce-melodie-mu-ijoro-ridasanzwe-i-kampala

Kuri ubu akomeje guteguza abantu 'FUNGAMACHO' iri mu nzira zigera Youtube n'izindi mbuga nkoranyambaga akoresha anashobora kuyisohora bitari kera kuzabanyura.

Ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu ruhando aho akomeje kwigwizaho abafana ubutitsa akora ibitangaza ku rubyiniro.