YAGUWE GITUMO YIBA UMUVINYO YARI GUKORESHA KU ISABUKURU YE.

YAGUWE GITUMO YIBA UMUVINYO YARI GUKORESHA KU ISABUKURU YE.

Byahindutse induru ubwo umugabo yafatirwaga mu isoko yiba icupa ry'umuvinyo avuga ko yari agiye kwizihiza isabukuru y'amavuko.

Iri bara ryabereye mu gihugu cya Nigeria imbere muri leta ya Akwa Ibom mu gace ka UYO neza neza ku muhanda wa Aka Etinan aho agifatwa yahise yemera icyaha.

Amasegonda 30 yakubiswe inkubara agiye kwiruka ngo acike abamuguye gitumo, bahise bamufata mu ijosi abura aho atorokera niko guhebera urwaje yerura ko yari aje gutwara ka manyinya yari bukoreshe yizihiza umunsi yavutseho.

Yongeyeho ko ntakundi yari kubigenza yabonye nta mafaranga afite ahitamo kuba yakwiba ashimangira ko bwari ubwa mbere yibye ndetse ibyo yakoze byari amaburakindi.

Bushoberwe n'icupa ry'umuvinyo mu ntoki yashikuriwe gukindurwa azunguzwa nabi akurwamo inkweto ako kanya atangira gutakamba uko yakubitwaga asaba imbabazi abatamufitiye impuhwe.

Ifoto y'uyu mugabo yafashwe n'abari bahari yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga mu kanya bwanya n'Ishami rya Polisi rya UYO, ryahise ritabara atabwa muri yombi rugikubita akurwa muri iyo mbaga nyamwinshi yari imuhitanye.

Muri iki gihugu giherereye mu burengerazuba bwa Africa hakunze kuba ubujura budasanzwe n'ishimutwa ry'abantu ahanini bigamije kwigwizaho imitungo, urugero ibi bije bikurikirana n'ibyabaye ku ya 12 Ukwakira 2022 aho umusore w'imyaka 23 yarashwe n'abagizi ba nabi bari bagiye kumushimutana n'abe we agerageza kurwana nabo.