RUMAGA NA MISS BAHALI RUTH, URUKUNDO RURAGURUMANA.

RUMAGA NA MISS BAHALI RUTH, URUKUNDO RURAGURUMANA.

Haranugwanugwa umubano wihariye hagati ya RUMAGA Junior umenyerewe mu bisigo na BAHALI Ruth witabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda.

Kuri uyu wa 29 Ukwakira 2023, ni icyumweru kibaye icyomoro kuri uyu musizi kabuhariwe wamamaye cyane ku gisigo yise 'Umugore Si Umuntu' , nyuma yo kugaragara yizihiwe cyane we n'uyu mwali w'igikundiro.

Amafoto we ubwe yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga asuka imbamutima zuje ukurebana akana ko mu jisho hagati y'aba bombi bihumira ku murari byeruye kubera amagambo asize umunyu yayaherekesheje.

Ati "Iyo Amahitamo ari amwe, Burya umwanzuro ntuba ukikugoye."

Byahise bica amarenga ko urukundo rukomeje kuganza imitima yabo rugera aho rusendera ruti aaha cira nikubite nurira nguhoze uhorane amahoro.

Icyo gihe nabwo yunzemo mu nyandiko izimiza ati "UMUKURUSHA ABA ARUKURUSHA"

Ibi si ubwa mbere kuko bije bisanga andi mafoto yuje umunezero uzira igishyika yashyize hanze mu minsi ibiri ishize yonyine nayo yagaragazaga aba bombi batengamaye mu bwatsi butoshye bishya bishyira ukubaka ubwami bw'uyu musizi wabigize umwuga.

Rumaga Junior ni umusore wanditse izina mu ruhando rw'abasizi nyarwanda bakunzwe byigaragaraje ubwo yashyiraga hanze umuzingo w'ibisigo yise 'MAWE' mu gitaramo 'SIGA Rwanda Concert' cyitabiriwe ku bwinshi.

BAHALI Ruth ni umwe mu bakobwa 20 babashije kugera mu cyiciro cya nyuma 'FINAL' mu irushanwa ryo gutoranya Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2022 ari nabwo riheruka.

N'ubwo ibi byose batarabyivugira ubwabo, hari bamwe babihuza no kuba haba hari umushinga baba bafitanye cyane ko atari ubwa mbere bakoranye kuko hari igisigo cya mbere bise 'AYABASORE' cyasohotse tariki ya 24 Kamena 2021.