GEN. MUHOOZI URI MU RWANDA YIBAJIJE KU BAKOBWA.

GEN. MUHOOZI URI MU RWANDA YIBAJIJE KU BAKOBWA.

Umuhungu akaba imfura ya Perezida wa Repubulika ya Uganda yibajije ku bakobwa b'akarere bajya guhobagizwa aho gutakagizwa iwabo.

Abicishije kuri Twitter yibajije impamvu abakobwa bava muri Afurika bakajya gukora akazi gaciriritse bikarinda n'iyo bafatwa nabi kandi ako kazi baba baragasize iwabo.

Ati "Kuki abakobwa bacu bajya mu burasirazuba bwo hagati gushaka akazi ko kuba abaseriveri, abakozi bo mu rugo n'abarerabana? Numva ko banafatwa nabi aho bari. Iyo mirimo ntituyifite hano??"

Ibi yabivuze abihereye ku byo aherutse kubona Kalisimbi.com yatangaje ku nkuru y'umukobwa ukomoka muri Kenya wakoraga akazi ko konsa ibibwana by'imbwa mu gihugu cya Saudi Arabia.

Soma inkuru yose; https://kalisimbi.com/konsa-imbwa-bitumye-bazinukwa-hanze

Gen. Muhoozi Kainerugaba kuri ubu urimo kuryoherwa n'ikirere cy'i Rwanda yashimiwe iyi mitekerereze n'abamukurikira ku rubuga rwa Twitter akunda kugaragarizaho ibyo yiyumvamo.

Nyuma yuko yatangiye uruzinduko rwe rwa kabiri i KIGALI yabyutse yiyunga kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda PAUL KAGAME bakorana imyitozo ngororamubiri kuri icyi cyumweru cyahariwe siporo rusange 'Car Free Day'.

Kwibaza ku bakobwa kandi bije bikurikirana n'uburyo aherutse kugaragaza ibisa no kugira irari abafitiye n'ubwo benshi babifashe nko gushyenga.

Ku ikubitiro yashyize ifoto y'umwali w'igikundiro ku rubuga rwe rwa Twitter ayivugaho amagambo agaragaza uko yatwawe koko.

Soma; https://kalisimbi.com/gen-muhoozi-atwawe-nubwiza-bwumukobwa-kwifata-biranga

Bidatinze kandi yongeye kwerekana ifoto itandukanye na yayindi ya mbere atangaza ko abo bakobwa b'ikimero bakomeje kutamuha amahwemo bitewe n'imiterere yabo.