Lee Sun-Kyun wakinnye muri filime yabanyakoreya "Parasite" yabaye kimenyabose yitaby'Imana

Lee Sun-Kyun wakinnye muri filime yabanyakoreya "Parasite" yabaye kimenyabose yitaby'Imana

Lee Sun-Kyun wimyaka 48 yasanzwe yapfuriye mumodoka ye muri parking yumujyi wa Seoul muri koreya y'epfo aho bivugwa ko yiyahuye.Numurambo wabonywe na polisi yo muricyo gihugu nkuko yabitangarije ikinyamakuru Yonhap news agency cyandikirwa muricyo gihugu . Polisi kandi yavuze ko uwo murambo bawubonye nyuma yaho bakiriye ikirego kivuga ko uwo mugabo yavuye murugo rwe batazi aho yagiye kandi yasize yanditse urwandiko ninyuma yokumarigihe akorwaho iperereza kubyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge muburyo bunyuranyije namategeko, iperereza yatangijweho kuva mukwa cumi kuyumwaka.

Lee biteganyijwe ko azashyingurwa kuwa gatanu tariki 29 ukuboza 2023 nyuma yaho  abagizumuryango we bavuze ko batemeranywa nibyavuye mwisuma ryumubiri we ibyo mururimi rwicyongereza bita “Autopsy” kugirango harebwe icyamwishe. Nisuzumwa ryokorewe  mubitaro bya Kaminuza Nkuru ya seoul .Gusa nubwo yapfuye Polisi yo muricyo gihugu yatangaje ko igiye gutangira iperereza ryimbitse kurupfu rw'iki cyamamare harimo kumenyigihe yaviriye murugo iwe , uburyo yageze aho yasanzwe yapfiriye ndetse nicyamwishe nyirizina.

Lee sun-Kyun upfuye asize abana babiri yabyaranye numugore we Jeeon Hye-Jin nawe wumukinnyi wa filime babanaga kuva bashakanye mumwaka wa 2009 kugeza nubu, yagaragaye no muzindi filime zirimo "My sister", "Coffe prince","Pasta", "Payback", "Sleep", "War of prosecutors", nizindi.

Parasite niyo filime yatumye uyumugabo wayigaragayemo yitwa Park Dong- ik  Amenyekana cyane . iyi filime yo mubwoko bwa comedy na drama yagiye hanze muri 2019 yishimirwa nabantu benshi aribyo byatumye muri 2020 ihatana mubihembo byambere bikomeye muri Sinema Y'isi bya Academy Awards cg Oscar Awards. Aho yahatanye mubyiciro bya  "Best director", "Best picture", "Best international feature film", "Best original Screen play" , "Best film editing" nicya "Best Production Design". Ibi bikaba byarayigize filime yambere itari mururimi rwicyongereza ihatanye muribi bihembo bikayigira niyambere yakorewe mu gihugu cya koreya Y'epfo ibikoze. Kunshuro yambere kandi muribi bihembo Parasite niyo filime yegukanye ibihembo byinshi aho yegukanye ibihembo bine muri bitandatu yarihatanyemo, harimo icya "Best Director "cyatwawe nuwayoboye iyi filime ariwe Bong joon-ho, "Best picture" , "Best international feature film"  ndetse nicya "Best Original Screen play".