NIYOBOSCO AKOMOJE KU GAHINDA KE ATI 'YARAMBARUYE'.

NIYOBOSCO AKOMOJE KU GAHINDA KE ATI 'YARAMBARUYE'.

Niyokwizerwa Bosco,Umuhanzi nyarwanda NIYOBOSCO umaze iminsi mu bihe bigoye yongeye gukomoza ku ntimba imwuzuye.

Kuri iki cyumweru yagaragaje uko yikomeje anahumuriza abandi bari mu minsi yijimye nkawe abasaba gukomeza gukomera mu mutima bizera.

Ibi yabikoze yifashishije amashusho y'indirimbo HUMURA y'umuhanzikazi TONNY avuga ko amagambo ayirimo ariyo akomeje gutuma yirengagiza ibizazane amaze iminsi anyuramo.

Ati "Nange Uwiteka yarambaruye! Aka karirimbo kakomeje kunkomereza muri ibi bihe. Kuri wowe wumva uboshywe kandi ubabajwe n’iyisi ukaba unumva ntakizere cyo kuzanzamuka ufite. Humura, komera; nawe Uwiteka yarakubaruye."

Kugeza ubu n'ubwo yerekanye ko ashenguwe n'ibyo yisanzemo, ntabwo arerura ngo avuge ibyo ari byo byahejeje benshi mu rungabangabo bibaza icyo yabaye cyanatumye n'umuziki we ugenda biguruntege kuko amaze amezi 2 yose arenga adashyira hanze indirimbo nshya bitari bisanzwe kuri we.

Isomere uko byatangiye; https://www.kalisimbi.com/ishavu-rya-niyobosco-rirabe-ibyuya-ntiribe-amaraso

Byababaje abatari bake batangira gukeka byinshi birimo no kuba yaba yarahemukiwe n'umunyamakuru Irene Murindahabi usanzwe umureberera inyungu muri muzika kuva yatangira muri Kompanyi ya MIE.

Kubogoza kwe kandi kwateye igishyika abamushyigikira umunsi ku munsi, ntikuvugwaho rumwe kandi n'abamukunda banakurikiranira hafi uru ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda.

Byageze aho bamwe batekereza ko ashobora no kwiyambura ubuzima, Soma; https://www.kalisimbi.com/niyobosco-ashobora-kwiyahura

Umuhanzi NIYOBOSCO