IMPUNDU NI ZOSE KURI CLARISSE KARASIRA WIBARUTSE UMUHUNGU.

Nyuma y'amezi 9 yari amaze atwite, umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse umwana w'umuhungu w'imfura benshi bizihirwa n'iyi nkuru.

IMPUNDU NI ZOSE KURI CLARISSE KARASIRA WIBARUTSE UMUHUNGU.

Ni ibyishimo byinshi impundu ni zose kuri Clarisse Karasira n'umugabo we DEJOIE bibarutse imfura yabo inkuru nziza itaha i Rwanda.

Nyuma y'amezi 9 yari amaze atwite, umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse umwana w'umuhungu w'imfura benshi bizihirwa n'iyi nkuru.

Mu butumwa buha ikaze uyu muhungu wabo bavuze izina rye rizatangazwa nyuma y'umuhango wo kurya ubunnyano mu rwego rwo kubahiriza umuco nyarwanda.

Karasira yagize ati "Impundu impundu babyeyi, Ikoobe Ikoobe Abato. Umukobwa w’Imana n’igihugu hamwe n’umutware, imfura yo mu batangana baguye umuryango. Imana ishimwe Igikomangoma cyacu kindyamye mu gituza ibicuro byashize. Umutware na njye duhaye Imana icyubahiro tunabashimira ku masengesho yanyu menshi."

Yongeyeho ati "Amazina azatangazwa nyuma y’umuhango wo kurya ubunnyano no kwita izina nkuko natwe twabikorewe."