URUBANZA RWA PRINCE KID RWIGIJWEYO.

URUBANZA RWA PRINCE KID RWIGIJWEYO.

Kuri uyu wa 09 Werurwe 2023 byamenyekanye ko urubanza rwa PRINCE KID wasubitswe rwimurirwa ku yindi tariki.

Ishimwe Dieudonne wamamaye mu ruganda rw'imyidagaduro hano mu Rwanda nka PRINCE KID yagombaga kuzitaba urukiko kuri uyu wa Gatanu Tariki 10 aburana ku byaha aherutse kugirwaho umwere nyuma yo kujuririrwa n'ubushinjacyaha.

Iburanisha ry'uru rubanza ryimuriwe ku itariki ya 31 Werurwe 2023 byose kubera inama y'urukiko rukuru iteganyijwe yanatumye habaho kwimurwa kw'imanza zitandukanye zose zashyizwe ku yindi minsi.

Aya makuru kandi yemejwe n'Umunyamategeko Me Nyembo Emeline wunganira PRINCE KID imbere y'itangazamakuru ashimangira ko umukiriya we atazaburana ku itariki 10 ahubwo agiye kwitegura kurushaho aho azaburana ku itariki 31.

Tariki 2 Ukuboza kwa 2022 nibwo PRINCE KID yagizwe umwere n'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gusa ntibyatinze ngo ubushinjacyaha bujuririre mu rukiko rukuru nyuma yo kutemera icyemezo cyanzuwe.

Soma; https://kalisimbi.com/prince-kid-ararekuwe

Ibi bibaye nyuma yuko ISHIMWE Dieudonne akiri mu byishimo by'agahebuzo nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko n'urukundo rwe rw'ibihe byose Miss IRADUKUNDA Elsa basinyiye kubana akaramata nk'umugabo n'umugore we.

PRINCE KID na Miss Iradukunda Elsa basezerana

Soma; https://kalisimbi.com/prince-kid-na-miss-iradukunda-elsa-basezeranye-mu-bukwe-bwagatangaza

Biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba mu mpera z'iyi Werurwe mbere gato yuko asubira mu rukiko aburanishwa mu bujurire ku byaha yagizweho umwere birimo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina n'ihohotera rishingiye ku gitsina byakekwaga ko yaba yarabikoreye kuri ba Nyampinga b'u Rwanda mu myaka itandukanye.

Nk'umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back up yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, nyuma yo kuryamburwa rigashyirwa mu maboko ya Minisiteri y'urubyiruko n'umuco Kugeza n'ubu ntawuzi umwaka iri rushanwa rizongera kuzuka dore ko nta n'akanunu karyo, bityo Miss Rwanda 2022 Muheto Nshuti Divine akaba azagumana ikamba nk'umukorerabushake kugeza umunsi azabonera umusimbura.

Miss Nshuti Muheto Divine n'ibisonga bye