GEN. MUHOOZI ATWAWE N'UBWIZA BW'UMUKOBWA KWIFATA BIRANGA.

GEN. MUHOOZI ATWAWE N'UBWIZA BW'UMUKOBWA KWIFATA BIRANGA.

Generali Muhoozi Kainerugaba mu ngabo za Uganda, UPDF, arangajwe n'uburanga bw'umwe mu bakobwa kwihangana biramunanira.

Uyu muhungu wa Perezida Museveni yagerageje kwifata akibona uburanga bw'uyu mwali biranga bimwanga mu nda avuga n'akataravuzwe ku rubuga rwa Twitter aho asanzwe arikoroza.

Byageze n'aho afata ifoto y'uyu mukobwa ayishyira ku rubuga rwa Twitter yongeraho amagambo yisanisha n'aya gisirikare ariko agaragaza ubwuzu bwiswe irari amufitiye kubera ikimero amubonanye.

Ati "Amatsinda[ya gisirikare] yose, nimushake hose uyu munyacyaha mumungezeho mukimubona, Akurikiranyweho icyaha cyo kuyobya ibitekerezo by'abajenerali. Mu mufate mukimubona."

Aha benshi bahise bamuteraho amagambo bibabaza ukuntu Generali muzima yakora ibisa bityo ku karubanda.

Nawe akibona ko bitangiye guhindura isura igikuba gicitse ahita yongera gufata ifoto arikumwe n'umugore we Charlotte NANKUNDA Kutesa amushimagiza amutaka.

Ati"Bakobwa! Mushyire agapira hasi, Nafashwe bugwate n'imanakazi yitwa Charlotte kuva mu myaka 23 ishize. Murare neza."

Uyu mugabo uherutse kuzamurwa na se mu ntera, niwe munyapolitiki utangaje kubera ibyo ahora ashyira kuri Twitter bamwe banakeka ko yaba atariwe ubikora abandi bakabyita kuyobya uburari.

Bibaye kandi nyuma yuko asabye imbabazi za Nyirarureshwa Perezida wa Kenya nyuma yo kwishongora avuga ko yafata Nairobi mu kanya bwanya.

Icyo gihe byasabye Perezida Museveni gutakambira abayobozi ba Kenya bari bariye karungu nyuma y'amagambo asesereza y'umuhungu we.

Gen. Muhoozi kuva ubwo yari ataragira icyo abivugaho, ubu nibwo yanditse ati "Ntakibazo na kimwe nagiranye na Afande Williams Ruto. Niba hari ikosa nakoze iryo ari ryo ryose musabye imbabazi nka mururmuna we.

Kwishyira hejuru nibyo ashinjwa mu gihe bikekwa ko ashobora kuyobora igihugu cya Uganda asimbuye Se, bamwe badatinya kuvuga ko n'iyo yayobora atazabishobora kurundi ruhande rw'abamukunda babona ko yavamo umuyobozi w'agatangaza ahubwo.