LIVE: MANCHESTER UNITED VS NEW CASTLE BIRANGIYE ZINGANYA.

LIVE: MANCHESTER UNITED VS NEW CASTLE BIRANGIYE ZINGANYA.

Ikaze ku kibuga OLD Trafford cyataziriwe akazina ka 'Theatre of Dreams' aho ikipe ya Manchester United yakiriye New Castle United.

Mbere gato yo gucakirana abafana bari benshi hanze ya Stade aho babyiganaga binjira baje kwihera ijisho uyu mukino w'amateka ku mpande zombi.

Umukino watangiranye ingufu zidasanzwe imbere y'izamu rya NEW CASTLE haka umuriro abasore barangajwe imbere na Cristiano Ronaldo bakora iyo bwabaga ngo babone igitego hakiri kare.

Ku munota wa 5' Cristiano yahawe umupira mwiza yinjira mu rubuga rw'amahina acenga ashatse gushota biranga ujya hanze ukomwe na myugariro Fabian Lukas Schär.

Rutahizamu WILSON wa New Castle ku munota wa 11 w'umukino yafashe umupira asatira izamu ahita ahagarikwa neza na Raphael Varane nyuma yuko yari anyuze mu bantu 3 bose abacenga ashaka intsinzi agwa imbere y'umuzamu DE GEA bamwe basakuza bazi ko ari penaliti ariko tiyemezwa nawe azamura amaboko gusa ntiyumvwa.

Rwari ruhiye urwa Manchester Unites ku munota wa 23' ubwo haterwaga umupira ugakubita ku mutambiko w'izamu basongezamo byongera kwanga ujya hanze inshuro zirenga imwe bivamo koroneri nayo habura gato ngo kabe.

Ku munota wa 25' kizigenza Cristiano yigaragaje neza imbere y'izamu ariko umusifuzi wo kuruhande asifura ikosa ryo kurarira akoze byose biba impfabusa.

Iminota 45 irarangiye, Hongeweho iminota 3 ngo igice cya mbere kirangire amakipe yombi akigundagurana,kuri ubu abakinnyi bagiye mu kiruhuko bategereje kwisobanura mu gice cya kabiri cy'umukino.

Aka kanya igice cya kabiri kiratangiye aho NEW Castle mu myambaro y'umweru n'icyatsi yatsa igitutu imbere y'izamu rya DE GEA ihanyura inshuro 2 zose zikurikiranya.

Abasore ba Manchester United bakibibona bahanahanye umupira neza mpaka ku izamu rya New Castle, baha umupira Cristiano atsinda igitego umusifuzi aracyanga kubera kurarira.

Ku munota wa 49' mu gihe bagihana ikose Cristiano aba acunge ku maso y'umuzamu wari ugiye kurihana, aramwegera ntawe uzi icyo agiye gukora afata umupira arawushorera no mu izamu umusifuzi yibaza ibimubayeho niko kumuha ikarita yiswe iy'ubuginga ariko byose byari inyota y'igitego.

Umutoza ERIK TEN HAG yemeje ko Cristiano avamo agaha umwanya Marcus Rashford ku munota wa 72' w'umukino.

Ntoibyatinze kwigaragaraza ko aje kugerageza gukora ibyo Ronaldo atakoze, ku munota wa 87 yanyarukanye umupira yari ahawe na Bruno Fernandez, acengera umuzamu ku ruhande rw'iburyo yubura amaso aha FRED ngo atsinde ariko ashose uca kuruhande.

Aka kanya iminota 90 irarangiye hongerwaho 5' umuriro uraka, Marcus Rashford akora iyo bwabaga ku munota wa 94' ushyira uwa nyuma ahusha igitego birangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.