HITEZWE IMVURA IDASANZWE MU RWANDA.

HITEZWE IMVURA IDASANZWE MU RWANDA.

Kuva kuri uyu wa 11-11-2022 kugeza tariki 20-11-2022 hateganyijwe imvura nsenyuramazu mu ntara zose z'igihugu.

Bimaze gutangazwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe iteganyagihe, METEO Rwanda, ko guhera kuri uyu wa gatanu hazagwa imvura ikomeye izasiga bimwe mu bikorwaremezo bitubatse neza byangiritse.

Biteganyijwe ko izagwa ku butumburuke bwa milimetero hagati ya 200 na 240 cyane cyane mu gice cy'iburengerazuba by'umwihariko mu karere ka Musanze,no mu ntara y'amajyepfo mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Intara y'amajyaruguru nayo ni uko imvura ihanitse izagwa cyane mu turere twa Burera na Gicumbi. Izaterwa n'uruhurirane rw'imiyaga ituruka mu nyanja nini y'Ubuhinde n'iya Atlantique.

Rusibye rutahiye no mu mujyi wa Kigali hazagwa imvura idasize n'uturere twose tw'intara y'iburasirazuba nk'uko bimaze gutangazwa n'iki kigo.

METEO RWANDA ibinyujije kuri Twitter yibukije abaturage ko bagomba kwitegura iyi mvura idasanzwe bityo bakangurirwa kuzirika ibisenge by'amazu neza ndetse abatuye hafi ya za ruhurura bakirinda cyane byanashoboka bakimuka.

Isuri , inkangu cyane ku hantu hahanamye n'imyuzure mu bishanga no hafi y'imigezi bizaterwa n'iyi mvura, ibihu byinshi mu muhanda bishobora guteza impanuka bikubiye mu umuburo watanzwe ku banyarwanda bose.