AYO BARI GUKORESHA UBUKWE BAHISEMO KUYAFASHISHA ABASHONJE.

AYO BARI GUKORESHA UBUKWE BAHISEMO KUYAFASHISHA ABASHONJE.

Byateje ugutungurwa mu bantu bari bagiye gutaha ubukwe nyuma yuko busubitswe abageni bahisemo ko umutungo bari gukoresha bawufashisha abashonje.

Ni Umusore n'inkumi bo mu burengerazuba bw'Afurika mu gihugu cya Cote D'Ivoire biyemeje gufata amafaranga yose bagombaga gukoresha ubukwe bakayaha abana b'abakene batabasha kurya baturanye nabo.

Ibi babikoze ubwo ubukwe bwabo bwari butashye byitezwe ko hagiye kuba ibirori by'agatangaza ariko birangira birengagije imisango yo gusaba no gukwa.

Buri wese wari wabukereye aje gutaha ubukwe yatunguwe no kubona bafashe inzira iberekeza aho basezeranira kuzabana akaramata nk'umugore n'umugabo, banze gukoresha imihango yose yagombaga gukorwa mu bukwe.

Bakigerayo basezeranyijwe imbere y'amategeko baherekejwe n'ababyeyi babo bari baje guhamya isezerano ryabo batitaye ku bindi.

Nyumna yo gusezerana, Bombi ko batangaje ko batanze amafaranga yagombaga kubafasha mu bukwe kuko babyumvikanyeho bavuga ko ibyo bari batunze bitari ibyabo ahubwo ibyo bagiye gushakana barikumwe aribyo bizitwa umutungo wabo bwite.

Ni ibifatwa nko kugira umutima mwiza by'ikirenga bigeze aho kwemera kwigomwa uburyohe bw'ibirori bari bugire bagahaza abazahajwe n'inzara.