Indirimbo "Finesse" yumuhanzi "Pheelz" yamaze kwinjira muzifite agahigo kikirango cya RIAA.

Indirimbo "Finesse" yumuhanzi "Pheelz" yamaze kwinjira muzifite agahigo kikirango cya RIAA.

umuhanzi wumunya Nigeria Pheelz asoje umwaka wa 2023 neza arya kumbuto yabibye muri 2022 , ibi uyumuhanzi yabigezeho nyuma yaho indirimbo ye yise "Finesse" yakunzwe nabataribake ibonye igihembo kikaba nikirango kimwe mubikomeye cya RIAA (Recording Industry Association of America) Platinum mumpera zumwaka wa 2023.

Finesse, nimwe mundirimbo ziri kuri EP yuyumuhanzi  yise Pheelz Good yagiye hanze mumwaka wa 2023  ariko iyindirimbo yakoranye na BNXN yo ikaba yarasohotse muri 2022,Finnesse  kandi yanashyizwe  mundirimbo 50 zanyuze Barack OBAMA mumwaka wa 2022. Nurutonde ngaruka mwaka kuri uyumugabo wabaye Perezida wa Leta zunzubumwe z’Amerika kuva muri 2008 kugeza 2016 aho ashyira hanze urutonde rw’indirmbo 50 zamuherekeje mumwaka.

Recording Industry  Association of America (RIAA) nikirango gitangwa nihuriro ry'uruganda rwa muzika muri Leta zunzubumwe z’Amerika rishinzwe ubucuruzi. Kikaba kigabanyijemo ibyiciro birimo: Gold ihabwa umuhanzi wacuruje kopi ibihumbi 500 kundirimbo cg album ye , Platinum gihabwa uwacuruje kopi million imwe kundirimbo cyangwa album ye , Multi-platinum gihabwa uwacuruje kopi million ebyiri kundirimbo cyangwa album ye ndetse na Diamond gihabwa uwacuruje kopi million icumi kundirmbo  cyangwa album ye.

pheelz kandi yatangiye ndetse anatangiza abakunzi be umwaka neza ashyira hanze Ep  yise "Pheelz Good live pack””, iyi EP ikaba iriho indirimbo nka : Ballin, Way ward girl, Pheelz like summer,Yolo arikumwe na young john ndetse na finesse zose yasubiyemo akazikora muburyo bwa live.

pheelz kandi aje yiyongera kubandi bahanzi bo muri Nigeria nabo bafite iki kirango barimo, Burna boy, wizkid , Ckay, Fireboy, Tems ndetse na Rema.