KONSA IMBWA BITUMYE BAZINUKWA HANZE.

KONSA IMBWA BITUMYE BAZINUKWA HANZE.

Hacitse igikuba nyuma yo kubona Umugore w'umunya-Kenya yonsa ibibwana by'imbwa nk'akazi ka buri munsi ibwotamasimbi.

Si isindwe ufite ibyo usomye nibyo kandi niko kuri kwigaragaje gushengura imitima ya benshi bashidukira kujya mu bihugu byo hanze barabizinukwa.

Uyu mugore yataye umwana w'amezi 2 muri Kenya ajya muri Arabie Saoudite agiye gushaka amaramuko niko kwisanga ahawe akazi ko konsa ibibwana nawe aheberea urwaje si ukubihata amashereka yivayo.

Byatumye ubuyobozi bw'urwego rushinzwe abakozi, Kenya Central Organisation Trade Unions, rusaba leta guhagarika ijyanwa ry'abakozi mu bihugu cyane by'abarabu byumwihariko muri icyo gihugu kiri kumugabane wa Aziya.

Nyirubwite yatabaje asaba gufashwa agakurwa mu gihugu yagiyemo kuko abakoresha be badahwema kumutoteza bamuhatira konsa imbwa zabo.

Ibyabaye byibukije abantu hibutswe undi mukobwa uherutse kugaragara yaranambye atakigaburirwa ahubwo agiye gucuruzwa inkoni ziri hafi kuzamwica biba amahire afashwa gutahuka.

Abanya-Kenya n'abanya-Africa ubwabo bakomeza kubabazwa n'ibikorerwa bagenzi babo bapyinagazwa bifatwa nk'irondaruhu rirengereye.