URUPFU RWA NEEMA RUHISHE BYINSHI.

URUPFU RWA NEEMA RUHISHE BYINSHI.

Bikomeje guteza urujijo ku mpamvu nyirizina yihishe inyuma y'urupfu rw'umunyarwandakazi werekanaga imideli ibwotamasimbi witwa Ngerero NEEMA Jeannine.

Nyakwigendera NEEMA wiberaga muri leta zunze ubumwe z'Amerika yasanzwe mu modoka ye yapfuye nyuma yuko yaroi yazindutse iya rubika atwaye murumuna we ku ishuri.

Yaje guhita afata umuhanda werekera ku kazi agezeyo akora bisanzwe gusa hashize umwanya arasohoka yinjira mu modoka ye abo bakorana bamureba ntibabyitaho anatindayo bagira ngo ni ibisanzwe nibwo umwe yaje kugera kuri iyo modoka yibaza icyatumye atinda ayo masaha yose, akirungurukamo akubitwa n'inkuba abonye NEEMA yashizemo umwuka.

Ako kanya yahise atabaza vuba na bwangu, igikuba kiracika abakozi bose bagana aho imodoka ziparikwa abandi bahamagaza Polisi izana n'imbangukiragutabara ajyanwa mu bitaro ngo hasuzumwe icyamuhitanye.

Urupfu rw'uyu mwali ruhishe byinshi ku buryo n'urwego rw'iperereza muri leta ya ARIZONA rwatangiye gushakashaka hasi hejuru ibimenyetso byerekana uko yapfuye kuko bitumvikana.

Amashusho yose yo ku mihanda yamaze gufatwa ndetse muri aka kanya akanama gashinzwe kuyagenzura ku biro bya Polisi yo muri aka gace kateranye aho abakagize bahanze amaso ngo barebe ubiri inyuma afatwe abiryozwe.

Mu ijoro ryacyeye nibwo inkuru yabaye kimomo ko uyu mwali wari uw'igikundiro atuvuyemo ndetse bamwe mu byamamare hano mu Rwanda nk'umuhanzi KENNY SOL abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze amaze kugaragaza intimba atewe no kumubura.

Kenny Sol mu gahinda asezera kuri NEEMA