UMUNYARWANDA WARASIWE MURI AMERICA AKOMEJE KUBABAZA BENSHI
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki 21 Nyakanga 2022,nibwo inkuru y'incamugongo ko umugabo witwa BYISHIMO Kadage yarasiwe iwe muri leta zunze ubumwe z'Amarica.
Akiraswa n'abagizi ba nabi yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya kubw'amahirwe make ahatakariza ubuzima.
Radio /TV Umurage ivuga ko uriya mugabo w’Umunyamulenge yari atuye muri Leta ya Kentucky muri America yarashwe yarasiwe iwe kandi hakaba hari abandi bantu bo mu muryango we.
Umuturanyi we, Mutabazi Etienne, na we uba mu Mujyi wa Lexington aho yari atuye ndetse akaba ari umwe mu bayobozi b’umudugudu hariya, yavuze ko Byishimo Kadage ari Umunyamurenge wo mu muryango w’Abasita, akaba mbere yarabaga muri Leta ya Michigan aza gutura muri Kentucky ndetse ngo yari atarahamara iminsi.
Mu magambo ye yagize ,Ati “Ni ikintu cyakanze imitima yacu, imitima yacu irababaye, ni inkuba yakubise mu by’ukuri, ku buryo twese ntacyo twabitekerezagaho, ni ibintu byatugwiririye, turihanganisha abantu bose ba bugufi mu muryango we.”
Nyakwigendera ngo yarashwe agiye kuryamisha umwana, mu masaha ya saa munani z’amanywa.
Mutabazi Etienne uhagaze ku makuru y’ibyabaye, yavuze ko inzego zibishinzwe, zavuze ko Byishimo yarasiwe mu cyumba cye.
Iwe mu rugo ngo yari kumwe n’umugore we, n’umubyeyi we uherutse kuza kubasura avuye muri Africa ndetse hari n’umwana w’umuturanyi wabo.
Umugore we ngo yumvise igituritse agira ngo ni amashanyarazi ariko agiye kureba asanga ahantu hose hari amaraso umugabo we yarashwe, ngo bahise bamujyanwa kwa muganga ariko ahita apfa.
Yavuze ko umwana we atarashwe, ndetse ngo ntiyakomeretse, Ati “Nta mbunda yari atunze, yarashwe n’umugizi wa nabi.”
Mutabazi yavuze ko nta kindi yarenzaho ku makuru yatanze kuko hakiri kuba iperereza ku by’urwo rupfu no gushakisha uwarashe Byishimo Kadage.
Muri Leta zunze Ubumwe za America hakunze kugaragara ibikorwa byo kwibasira Abirabura ahanini bikozwe n’Abazungu b’abahezanguni, ndetse hakunze kurangwa abanyarugomo mu moko yose bakoresha intwaro mu kurasa bagenzi babo ntacyo babaziza.
UMURYANGO