UBUSHOMERI BWATUMYE AJYA KWISHYUZA KAMINUZA YIZEHO AMAFARANGA Y'ISHURI.

UBUSHOMERI BWATUMYE AJYA KWISHYUZA KAMINUZA YIZEHO AMAFARANGA Y'ISHURI.

Umusore umwe wo Mu gihugu cya Nigeria yatangaje abantu ubwo yafataga urugendo ajya guteza ubwega kuri Kaminuza iherereye ahitwa Ogboosho muri leta ya Oyo.

Byahindutse rwaserera aserera n'ubuyobozi bw'iyi kaminuza ya LAUTECH yizeho ayisubiza impamyabumenyi ye asaba gusubizwa amafaranga y'ishuri yose yishyuye ubwo yigaga.

Mu mashusho yacaracaye cyane ku rubuga rwa Twitter agaragaza uyu musore usa n'aho akuze Mu ijwi riri hejuru avuga ko arambiwe ubushomeri kandi yitwa ko yaminuje.

Ati" Mwakire musubirane ibipapuro byanyu ubundi munsubize ayanjye natakaje niga dore merewe nabi ntacyo bikimariye."

Yakomeje guteza akavuyo n'umujinya mwinshi asa n'ushaka gushishimurira hasi za mpamyabumenyi, ubuyobozi buhita buhamagaza abashinzwe umutekano batabara huti huti.

Mu kumusohora atabishaka yashishikariye gutuka cyane ubuyobozi yita ko ntacyo bimumariye kubaho nabi kandi yarize anabifitiye impamyabushobozi.

Reba aya mashusho unyuze hano https://twitter.com/yabaleftonline/status/1567065134715076608?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1567065134715076608%7Ctwgr%5E6b78ebcecccf5e02c81fee76be5711b6b3db2643%7Ctwcon%5Es1_&ref_url=https%3A%2F%2Fwww.afrikmag.com%2Fnigeria-un-diplome-au-chomage-retourne-dans-son-ancienne-universite-et-exige-le-remboursement-de-ses-frais-de-scolarite%2F

Hirya no hino ku isi humvikana ibura ry'akazi cyane ku barangije mu byiciro bitandukanye by'amashuri yaba ari ay'isumbuye cyangwa aya Kaminuza bitera benshi guta umutwe bitewe n'uko baba baratakaje byinshi.

Bijya biba impaka ndende iyo Buri muntu yibaza niba umuntu ajya kwiga ngo abone akazi cyangwa yicara ku ntebe y'ishuri ngo abone ubumenyi.