IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 1 EPISODE 16

IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 1 EPISODE 16
IGIHANGO CY'UMUTIMA
SEASON 01
EPISODE 16
@@@@@@@@@@@@@@@@@@@@
Reka mbanze ngusuhuze nshuti nkwifuriza kugira amahoro n'amahirwe,niba utarasomye izabanje kuri iyi nkuru byose wazisanga hano uciye muri Ishakiro[Search] urazibona zose.... Turagukunda.
Duherukana Davis hari umuhamagaye mu gihe yacungacungiraga hafi nkaho hari uwo bafitanye gahunda na Jolly atamworoheye,Norah we nyuma yo gusaba imbabazi umuryango hari ikindi yari agiye kubabwira hazamo kirogoya,Abel we umugambi mubisha wari ukomeje,Teta we bite? #komezawisomere
Wibuke gukora #LIKE #COMMENT #SHARE
Davis mu gihe acunga cunga phone ye irasona agiye kuyitaba ashyize ku ugutwi yitaba Jolly nawe ahageze atamubonye ari inyuma ye.
Davis: "Ugeze he?....... Oooh sha ubuseee ariko ntakibazo pe igihe cyose Ndahari wese niba bidakunze ariko birambabaje..... Cyangwa reka nkwereke... reka njye niyizire ntaribi ahubwo mbwira aho duhurira........byiza cyane... mukanya.." (Ahindukiye abona Jolly amuri inyuma yikangamo)
Jolly: "Dav...!!"
Davis: "Jolly wageze hano ute?"
Jolly: "ahubwo se wikanze iki?.... Wari urimo kuvugana na Bae?!!!"
Davis: "ubwo uraje ndakuzi" (agerageza gusekamo byo kurenzaho)
Jolly: "ndabeshya?"
Davis: "reka nigendere sinagukira kuko niyo mvuganye na mama ugira ngo ni umukobwa ntereta kandi ndengana"(ashaka kugenda ngo amwivane imbere ariko Jolly aramukurura)
Jolly: "Dav....ndashaka ko tugira ibyo tuvuganaho njye nawe mbere yuko ujya iyo wavugaga."
Davis:" ni ibiki bidasanzwe se?"
Jolly: "ngwino nkwereke"
Jolly ahita amujyana hirya ahantu hatuje ukuntu inyuma y'inzu maze amushyira ku gikuta amwegera ashaka kumusoma Davis aranga bibabaza Cyane Jolly.
Davis: "Oya se kandi, ni ibi washakaga kumbwira se?"
Jolly: (yumva arasebye areba hasi uko yakamufashe yitekerezaho Cyane hashize akanya yongera kumureba mu maso) "Davis!!"
Davis: "mbwira ndakumva"
Jolly: "Kuki uba utabona ko ngukunda?!..... Kubera iki ibyo ngukorera uba utabibona?....Ababyeyi banjye bose bagiye hanze bansize hano jyenyine mbabeshya ko ari amashuli no kuba nakomeza gucunga ibyacu kandi byose nababeshye kugira ngo nzasigarane nawe hano,ubu bazi ko koko wagiye utaba hano byose nabikoze kuko ngukunda,ko ntakikwishyuza ay'inzu ni uko ngukunda, kuba ngerageza kukwegera ukampunga ubiterwa n'iki?"
Davis: "Buretse mbanze njye kwishyuza uyu muntu twavuganaga ndakubwira byose ngarutse" (ahita amwiyaka aragenda amusiga aho wenyine ababaye)
Davis yahise afunga inzu gusa yihuta asohoka mu rugo amubwira ko atebuka,amaze kugenda Jolly nawe ahita yitegura vuba vuba ibyo yari yambaye arabihindura bisa nkaho hari ikimwirukansa.
Norah aho ari mu rugo ubona ko rwose yabaye umwana mwiza rwose maze Neillah aza amubaza.
Neillah: "ariko buriya uri serious?"
Norah: "Cyane" (afite igikombe cy'icyayi mu ntoki arimo akoroga nyuma yo gushyiramo isukari ngo ikore.)
Neillah: "ubuse wabitubwiye koko umaze nk'igihe kingana iki mukobwa mwiza?"
Norah: "Neillah gutekereza neza umuntu arabihorana n'uko ikiba kibura ari ukubishyira mu bikorwa."
Neillah: "cyakoze watekereje neza kudusaba imbabazi kuko wari ukabije naho ibyo kutubwira ngo urashaka kujya kwibana byo ntibyavamo kudusiga Ntibishoboka."
Norah: "niko bimeze rero kandi ndagenda bidatinze."
Neillah: "reka reka ubundi se urumva uzaba inaha hehe cyangwa uzaba ahandi?"
Norah: "nzakubwira kuko sindafata icyemezo neza niba nzajya kubana na Jolly cyangwa se nkibana."
Neillah: (ahita ahinduka ku maso) "Eeeeh Ese mama niho ugiye?... Aho ntacyo ntumvise urakoze..... Gusa umuhungu w'abandi aragowe"
Norah: "iki se?"
Neillah: "ntacyo mvuze ntiteranya"
[Neillah ahita agenda amusiga aho Norah amukurikiza amaso,abona ko bimubabaje Cyane.]
Claude we yambara isume agiye kwiyuhagira nk'ibisanzwe maze Abel asigara aho acungana no kuba yafata phone ya Claude, Claude ayifashe abanza gusubiza messages zariho,agiye kugenda arayitwara maze Abel abura uko abigenza yumva arasebye ariko aramucunga ngo aze kuyifata nyuma, Claude uko yakagiye kwiyuhagira atangiye gushyira isabune mu maso Abel acunga hamwe Phone iri ashaka kuyikurura ariko abona biragoranye maze akomeza kumucunga ku maso ngo aze kuyitwara,agira amahirwe Claude mugihe yimennyeho amazi Abel aba arayikuruye gusa iramucika igwa hasi imbere ye maze arayifata ashyizemo Password ngo ayifungure kuko yari ayizi maze asanga yarayihinduye,arwana no kuyisubiza hahandi ho bakundaga kuyishyira gusa Kuko hari hejuru n'uwo hanze yabaga yahagera hari hagati y'igisenge n'igikuta by'inzu gusa bitewe n'igihunga cyinshi ya Phone mukuyisubiza hahandi ihita imucika igwa muri.......................
EPISODE 17 Loading.............
Written by:Ishimwe Sammy
Iyi Phone iguye mu ki mwo kabyara mwe?....uyu muhungu ugowe uvugwa na Neillah ninde?... Davis se koko agiye kwishyuza?...... Jolly ibi arimo se bizamuhira?
Tubwire uko ubyumva turabikunda Cyane
NTUZACIKWEEEEE
Murakoze
SHALOOOOOOOOM