THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 04

Tudatinze dukomeze n'inkuru yacu aho duherukana Discipline master yari yafunguwe ndetse ahita asubira mu kazi nta kibazo na kimwe kandi noneho aza akorana umurava birenze uko byari biri ubona ko nta muntu n'umwe yitayeho cyane,Philippe we nyuma yo kuririmbira Chance byari bibaye ibindi bindi hagati yabo,Linda we na Chance bakiva muri class bajya dortoir hari uwo yahuye nawe tutamenye.Ese ninde wahuye na Linda?.....byabagendekeye bite?.....Philippe se arashyira atobore avuge?...... Komeza wisomere wumve uko byagenze gusa noneho ni #uburyohe .....

THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 04
THE CLASS LOVE
SEASON 02
EPISODE 04
''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''
Ndabashimiye cyane mwese ariko by'umwihariko ndashimira IMANA ikomeye ikomeje kumpa kubaho ntacyo nyishinja na kimwe byose ni ineza n'ubuntu bwayo ni ukuri Ishimwe kandi cyane.
Tudatinze dukomeze n'inkuru yacu aho duherukana Discipline master yari yafunguwe ndetse ahita asubira mu kazi nta kibazo na kimwe kandi noneho aza akorana umurava birenze uko byari biri ubona ko nta muntu n'umwe yitayeho cyane,Philippe we nyuma yo kuririmbira Chance byari bibaye ibindi bindi hagati yabo,Linda we na Chance bakiva muri class bajya dortoir hari uwo yahuye nawe tutamenye.Ese ninde wahuye na Linda?.....byabagendekeye bite?.....Philippe se arashyira atobore avuge?......
Komeza wisomere wumve uko byagenze gusa noneho ni #uburyohe .....................................
Nyuma yuko igihe cyo gusohoka muri class cyari kigeze abashinzwe igihe barasonnye ngo abanyeshuli basohoke mu mashuli yabo,Linda yahise abwira Chance wabonaga ko atameze neza barasohoka.
Linda:"Chance ngwino tugende barasonnye...ese ubwo ntabwo wabyumvise?..."
Chance:(arakebuka aramureba indoro ye ubona ko asa n'uwacitse intege rwose nta rutege na ruto asigaranye ntiyanamusubiza aricecekera ahubwo akomeza kwicara amureba gusa.)
Linda:"ese muko....ubwo waje tugasohoka ubwo urandeba gutyo urabona uri bugeze he?...ahaaaa!"(ahagaze amureba gusa Chance akicaye,abandi nabo basohoka,Philippe we yagiye kare)
Chance:(abanza guceceka nanone amureba gusa)"ese ubwo ubundi ibyo umbwira ni ibiki?..."
Linda:(yarabibonaga kandi azi neza imva n'imvano y'ibyo byose)"Hahahahahaha(aramuseka) ariko noneho si gusa...hhh ngwino tugende urambwira impamvu udashobora guhaguruka ubu kandi ari wowe wajyaga umpagurutsa mbere y'abandi."
Chance:"ariko se ubwo wowe wabonaga bishoboka ko dusohoka?"(abivuga ahaguruka ngo bagende)
Linda:"hhh kubera iki?"
Chance:"wabonaga umuntu yasohoka gute muri kariya kavuyo k'abanyeshuli bose basohokera icyarimwe?...."
Linda:(basohoka)"ariko wagiye ureka ubu se nibwo noneho ubonye ko akavuyo kajya kabaho se?...wagiye ureka kujijisha inteko koko...wavuze ahubwo ko...."(atararenzaho ibindi Chance ahita amuvugiramo amuca mu ijambo)
Chance:"ahubwo iki?..."
Linda:(bavuga bagenda)"Chance wagiye ureka kunyita umwana ko kariya gakino ndi inararibonye urabona njye nyobewe iki?.."(abimubwira ubona ko asa n'umuserereza ngo amwereke ko byose yabibonye)
Chance:"Reka da!! agakino kahe?...ibyo uvuga ntabyo nzi..."
Linda:"ahubwo ibyo bireke umbwire uko bimeze niba ari n'inama nyikugire ariko ugabanye kwirengagiza rwose ibyo ntibyagukiza."
Chance:"ahaa mbabarira iyo migani uvugiramo sinyizi,mbwira ibyumvikana."
Linda yakomeje gushaka kumwumva bitewe n'ibyo yari yiboneye n'amaso ye gusa Chance ntiyagira icyo amutangariza na kimwe,ariko Linda we yari yabonye ko byanga bikunda hagati ya Philippe na Chance harimo akantu.
Bagenda banyuze inyuma y'amashuli ahadakunze guca abanyeshuli benshi birinda akavuyo,bakiganira niko guhita muri ako kanya bahura na Betty wari wabuze amahwemo yabuze icyo akora n'icyo areka bahita bikangamo bitewe n'uko bari bamubonye ameze babanza kugira ubwoba cyane.
Betty nawe akibakubita amaso yabarebeye ku urutugu ahagarara nk'inkoni ishinze mu nzira bari bagiye gucamo bisa n'aho yari abategereje kandi ko yari abateze kuva kare ameze nk'uwabiteguye n'umujinya mwinshi ari nako wiyongera uko barushaho kumusatira begera aho ahagaze asa n'uwibambye mu nzira neza neza bisa n'aho hari icyo agiye kubakorera kidasanzwe,kandi noneho kwiyemera kwe bikaba iby'ikirenga uko ababona bajumerewe ubwoba ari bwose nta n'umwe ukivuga kandi bari baje baganira nta kibazo.
Buhoro buhoro hagati yabo nawe intera irimo igenda igabanuka ibyari ibirometero bitangira kuba metero,ibyari metero nabyo bitangira kuba santimetero(centimeters) buri wese areba undi ntawe ukuraho ijisho,noneho za santimetero nazo zivamo milimetero(millimeters) hasigara intera ibatandukanya hafi ya ntayo.
Linda na Chance babonye ko yanze kubavira mu nzira nabo ntibahagaze nkawe ahubwo Linda yahise afata Chance ukuboko amukurura amucisha k'uruhande bose bamucaho akibareba kandi nabi uko bamucaho akomeza kubagumishaho ijisho,uko bagenda agahindukira gusa batararenga umutaru ahita akurura Linda ishati maze nawe ahita amwiyaka aramwishikuza barahagarara batangira gutongana cyane.
Linda:(akimara kumwiyaka)"ese wowe kandi uranshakaho iki?"
Betty:"wa ndaya we ngo ndagushakaho iki?..."
Linda:"uranshakaho iki nyine?...kandi ntukomeze kuntuka."
Betty:"nturi indaya se wa habara we!!(aramutuka cyane)..."
Chance:"ariko se Betty uramutuka gutyo umushakaho iki?"
Betty:"nawe ceceka aho vuba!!"
Linda:"mumbarize..."
Betty:"icyo ngushakaho ntukizi se?....urakiyobewe?.."
Linda:"hanyuma se ko wakoze ibyo wifuza byose noneho ugarutse untuka gutyo noneho ni iki kikunzanyeho..."
Betty:"ndagira ngo nkwiyame kuri Gaston uranyumva neza wa nshinzikazi we!!(yongera kumutuka)
Chance:"ariko se ko yamuguhariye kandi uje utera rwaserera y'iki? ubu koko urakomeza kumugendaho urifuza iki?"(Linda no kuvuga biramunanira noneho byamurenze ariko ariyumanganya ntiyasebera imbere y'umwanzi)
Betty:"Chance ndakwiyamye uranyumva?...ndakwiyamye...ndakwiyamye...kandi....ndakwiyamye ubyumve cyane keretse niba utagira amatwi."
Chance:"ku uburyo waza utukana gutyo tukakwihorera se?"
Betty:"Niba ntukanye namaze kandi si wowe natutse dore ko nawe uba witerera mu mata nk'isaazi wa musazikazi we nawe!!(atuka na Chance)
Linda na Chance barumirwa cyane maze Linda abura icyo avuga n'icyo areka,abura icyo yamukorera araheba ahitamo kutagira icyo amusubiza aratuza.
Linda yahise akurura Chance ngo bagende bamusige aho be gukomeza guharirana nawe kuko adafite amagambo meza kandi ko uretse kubatuka nta kindi yabafasha na kimwe.
Bahise bikomereza bagenda bamusize aho agitongana kandi ibitutsi bidashira mu kanwa ke ndetse n'andi magambo mabi mbese yavugaga cyangwa se yasohoraga amagambo atari meza na gato ni yayandi bajya bavuga ko atameshe.
Uko bamusize aho yitonganya ntiyanyuzwe yahise yihuta aca indi nzira aho agenda batamureba gusa bisa n'aho hari ikindi kidasanzwe agiye gukora noneho kirenze icyo yari arangije.
Linda na Chance barakomeje bageze aho batakimubona noneho imitima isubira mu bitereko kuko nubwo bari bihagazeho cyane bari bagize ubwoba maze Linda yitonze aramuganirizaho hato.
Linda:"ndabona atakiri hafi genda gake nawe,ahwiiii!(yiruhutsa)
Chance:"ahuuuuu!(yuruhutsa nawe) turamukize sha nari mfite ubwoba."
Linda:"ceceka jye nubwo nari nihagazeho numvaga nta kabuza hagiye kuba ikintu kidasanzwe numvaga ari nk'intambara ya gatatu y'isi igiye kuba bitewe n'uko namubonaga."
Chance:"numvaga agiye kudukubita pe! ahubwo sinzi uko bigenze."
Linda:"reka genda ubundi se uriya yari kudukubita yadushobora?"
Chance:"sha wagiye ureka kwihagararaho Linda?...n'ubwoba wari ufite..."
Linda:"reka ntabwo yari kudushobora abantu babiri kuri umwe urumva we yari kwibeshya se?"
Chance:"ariko wa mugani wawe uzi ko nawe yari yahabye kuko yabonaga twihagazeho kuriya...
Linda:"nibyo ahubwo wenda natinyaga ko yabatura nk'ikibuye cyangwa ikibando akakidukubita wenda akiruka ariko hari uwo yagihamije,ariko buriya hari icyo binyeretse ko iyo mba ndi umwe byari kuba intambara ikomeye nka zimwe za Hitler."
Chance:"ibyo byo birasaba kwirinda cyane."
Linda:"reka njye biriya ntabwo bijya bintera ubwoba na gato mfite IMANA yandemye indinda ababisha ntacyo nzaba kuko iri mu urhande rwanjye kandi ndabyemera kuko njye ntakosa nakoze nayo irabizi kandi ngo iyo ukora neza no mu nzira zose ugenda uba uri kumwe nayo ntabwo ijya isiga abayo."
Chance:"ibyo uvuze ni ukuri kandi baca umugani mu kinyarwanda ngo iyakaremye niyo ikamena."
Linda:"ahubwo hari ikintu byanyibukije mama yigeze kumbwira...ngo umuntu nazana impaka za ngo turwane wowe ujye umwihorera wicecekere nagutuka umwihorere wowe ukore ubundi azakomeza yivugishe nabona utitaye kubyo aguharabikamo byose azageraho akureke ntacyo azagutwara..ati kandi ushoboye muri byose niba bigenze bityo ushoboye kuririmba wakeiririmbira akaririmbo kamwe k'IMANA kazatuma yumva ko ntacyo bikubwiye ibyo arimo azahita abireka asigare yicuza ahubwo icyamuguteje."
Chance:"yooo ...mbese niyo mpamvu wamubwiye ijambo rimwe gusa ugahita uceceka?"
Linda:"cyane rwose."
Chance:"uziko nagize ngo ni ubwoba...ariko wa mugani koko nibyo kuko baravuga ngo ururimi rwoshywa n'urundi."
Linda:"rwose kandi cyane kuko nk'uriya iyo aziye hejuru kuriya wowe uramureka kuko kumusubiza mwatukana bukarinda bwira ntacyo mukemura kandi nawe ntacyo waba umurushije."
Chance:"ibyo byo ni uguca bugufi muri buri mwanya wose ugezemo kuko nibwo waramba kandi ukabaho nta kibazo."(Barakomeje bagenda baganira bagera muri dortoir bakora ibyo bakora.)
Gaston we yari yicaye wenyine mu ubusitani ahantu yakundaga kuba ari we na Linda,hashize akanya katarambiranye Philippe aba araje aho ari amusanganira maze amwicara iruhande atanamuvugisha,Gaston aramureba niko guhita agira icyo amubaza.
Gaston:"bite byawe se ko uza utavuga?"
Philippe:"waretse ibyo man uzi ukuntu nari nakubuze ahantu hose nagushatse nakubuze n'abo nabazaga bose ntawambwizaga ukuri abandi nabo bakambwira ko batazi aho uri."
Gaston:"hanyuma se ubu ninde ukubwiye aho ndi?..."
Philippe:"natekereje ndavuga nti reka mpfe kuza ndebe niba ari ho uri bitewe nuko nzi ko hano hantu wahakundaga gusa sinakekaga ko waba ari ho uri iki gihe kandi nanone numvaga ko waba warahibagiwe kuko utahaherukaga."
Gaston:'aha ntabwo nahibagirwa Philippe kuko nahagiriye ibihe ntashobora kubura mu bitrkerezo byanjye igihe cyose nzaba nkiriho uko byaba bimeze kose."
Philipppe:"okay!...ibyo umbwiye binteye kukubaza ikibazo kimwe kizira icya kabiri,kandi nari nje nkugishe inama imwe nayo izira iya kabiri.....urabinyemerera?"
Gaston:"nta kibazo..niba udatinda kuko nifitiye gahunda."
akimubwira ibyo amaze kumwemerera bose bahita bikangira icyarimwe babona Discipline MASTER ari hafi aho batazi igihe yahagereye maze ahita ahamagara..................................
EPISODE 05 on the way...............
Discipline master ahise ahamagara nde mwo kagira IMANA mwe?......agamije iki gituma aza aho bari yomboka?......Betty se ubu umugambi we ntumupfanye?....Linda se yaba ari we wanditse ya magambo yuje urukundo ari mu ikayi y'ibanga ya Gaston?...ubundi se we arabyitwaramo ate?.....
Ntuzacikweeeeeee
Mwese ndabakunda cyaneeee ariko mujye mukora LIKE,COMMENT na SHAREs nyinshi kuko iyo mbona bikiri bikeya binca intege cyane niyo mpamvu ntinda kubaha akandi vuba kuko mba mbona n'akandi nabahaye katasomwe.
Nizere ko mugiye kwikosora ubundi nanjye mbahe ibyo mushaka byose.
Murakoze cyaneeee
SHALOOOOOOOOM