RDC: NI UMURIRO HAGATI YA M23 NA FARDC.

RDC: NI UMURIRO HAGATI YA M23 NA FARDC.

Aka kanya mu duce twa Teritwari ya Nyiragongo inyeshyamba z'umutwe wa M23 zarahiriye gufata umujyi wa GOMA.

Urufaya rw'amasasu rwatangiye kumvikana mu rukerera rwo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022 mu gace ka KIBUMBA n'utundi duce tuyegereye rwambikanye hagati y'ingabo za leta FARDC n'inyeshyamba.

Nyuma yaho M23 ishoboye kwisubiza agace ka MABENGA yari yambuwe yihutiye gufata imisozi 2 ibura ngo ibone yatake GOMA nk'uko ibitangazamakuru by'i Kinshasa bikomeje kubitangaza ko ari ho hari ibirindiro bya nyuma bya FARDC.

Amakuru avuga ko izi ngabo za leta zakaniye muri iyi misozi ibiri ya KIBUMBA na KIBATI ngo hato zitahakurwa umujyi ugasa n'usibangana mu irasaniro ndetse wacishwamo agakato mu gihe waba ugiye mu matwara ya M23.

FARDC yo yabashije kwirukana abarwanyi bashakaga gufata ahitwa TONGO kugeza ubu ho nta n'inyoni ihatamba abaturage bazinze utwangushye bahunga igitaraganya bacyumva isasu rya mbere rivugije ubuhuha.