DIAMOND NA ZUCHU BYONGEYE GUSHYUHA.

DIAMOND NA ZUCHU BYONGEYE GUSHYUHA.

Byongeye na none urukundo rugurumana hagati ya Naseeb Abdul JUMA wamamaye nka DIAMOND PLATNUMZ na Zuhura Othman Soud uzwi cyane nka Zuchu.

Byatangiye binugwanugwa, Diamond ntiyatinda no kwerura, Soma; https://www.kalisimbi.com/diamond-platnumz-arashyize-avuga-ko-ari-umugabo-wa-zuchu

Hadaciye kabiri byemejwe ko bakundana ubwo aba bombi bafatiraga rutemikirere i Dar es Salam berekeza ibwotamasimbi bagiye mu biruhuko si ukuryoherwa imibiri irihuza.

Soma; https://www.kalisimbi.com/diamond-na-zuchu-ku-karubanda-baryohewe-nurukundo-i-paris

Nyuma y’iminsi inkuru zabo zisa n’icecetse, Diamond Platnumz na Zuchu bongeye kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Zuchu ahaye Diamond Platnumz impano y’umukufi uhagaze miliyoni 29 z’Amashilingi [asaga miliyoni 13 frw] hanyuma Diamond Platnumz akamwitura kumusoma mu ruhame.

Ni impano Zuchu yahereye Diamond Platnumz mu gihugu cy’u Africa Y’epfo, atangaza ko iyi mpano ari iy’isabukuru y’uyu muhanzi uherutse kuzuza imyaka 33.

Zuchu yahishuye ko yari amaze amezi abiri ategura gutungura uyu muhanzi ndetse anavuga ko Diamond Platnumz azahora ari intwari ye.



Diamond Platnumz na Zuchu basanzwe bavugwa mu rukundo n’ubwo nta numwe urabyerura, icyakora abari hafi yabo bavuga ko igihe icyo aricyo cyose bashobora gushyingiranwa.