IFOTO YA CHRISS EAZY YAKUBISE AMAVI HASI YACIYE IBINTU.

IFOTO YA CHRISS EAZY YAKUBISE AMAVI HASI YACIYE IBINTU.

Nyuma yuko akoze ibitangaza mu bitaramo bisaga bine byabaye mu cyumweru dusoje, Umuhanzi Rukundo Christian wamenyekanye nka Chriss Eazy yatangaje abatari bake nyuma y'ifoto yagaragaye apfukamye asenga mbere yo kujya ku rubyiniro.

Hari mu gitaramo mbaturamugabo cyiswe CHOPLIFE Kigali cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa 25 Kamena ubwo yashimishaga imbaga nyamwishi yari yitabiriye gusa burya ibanga yakoresheje ryari ugusenga.

Ubwo yari mu rwambariro hamwe abahanzi baba bari mbere yo gutaramira abafana, yabanje guhura n'abahanzi nka Ariel Wayz barasabana, nyuma yaho kuko ari we wari umuhanzi uri bubimburire abandi yahise ahamagarwa.

Akimara kumva umushyushyarugamba ahamagaye izina rye, yahise akubita ibipfukamiro hasi abanza kwambaza Rurema ngo amufashe kwitwara neza imbere y'abakunzi b'umuziki bari bitabiriye icyo gitaramo.

Nyuma yo gusenga yarahagurutse yerekeza ku rubyiniro urusaku ari rwose mu bafana bamwerekaga urukundo cyane mu ndirimbo ze zakunzwe nk'iyitwa 'AMASHU' n'iyindi nshya imaze kubica bigacika muri iyi mpeshyi yise 'INANA'.

Chriss Eazy ku rubyiniro yanyuze abatri bake.

Umurindi wari wose afatanya n'abakunzi be gucinya akadiho karahava nyuma ava ku rubyiniro agifitiwe inyota idasanzwe n'abamukunda.

Si kenshi tubona abahanzi bafata umwanya wabo bakajya imbere ya Nyagasani binginga, ari nabyo byatumye iyi foto benshi bayivugaho cyane bamwereka ubwuzu bayakiranye.

Chriss Eazy na Ariel Wayz