YAGO YANDIKIYE PEREZIDA PAUL KAGAME.

YAGO YANDIKIYE PEREZIDA PAUL KAGAME.

Nyuma y'ibibazo Rusanganwa Norbert wamamaye muri muzika nka KENNY SOL yahuye nabyo byatumye umunyamakuru YAGO yandikira umukuru w'igihugu ngo abikemure.

Nyarwaya Innocent uzwi cyane mu ruganda rw'imyidagaduro nka YAGO, akimara gusoma ibaruwa y'agahinda yanditswe na KENNY SOL yiyunguye igitekerezo cyo kubibwira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame usanzwe akemura ibyananiranye.

Abicishije kuri Twitter yatangiye ashimira cyane H.E Paul Kagame ko yahaye abanyarwanda igihugu kirambyemo amahoro,amajyambere,n'ubumwe abatoza gukunda igihugu n'umurimo ariko amusaba ikintu kimwe.

Yabanje kumugaragariza ububabare n'ingorane umuhanzi nyarwanda acamo birimo Kwamburwa,Kutishyurwa no gusuzugurwa cyane iyo habaye ibitaramo mu gihe nyamara umuhanzi uturutse i mahanga arutishwa kure umunyagihugu bitanga isura itari nziza.

Mu magambo ye yongeyeho ati "Nyakubahwa uherutse guhesha Mwalimu agaciro kandi twarabishimye, Nk'uko udahwema kumva abaturage ubereye umuyobozi turagusabye ngo akarengane karangire."

Ikibazo cyabaye kuri JUNO KIZIGENZA, kiba kuri ISH KEVIN nticyasize na KENNY SOL gusa we afata iya mbere akigaragaza mu ibaruwa ndende yasakaje ikubiyemo amarira n'agahinda k'imvune z'abahanzi yasogongeye kuri uyu wa 06 Kanama mu gitaramo cyiswe 'Rwanda Re-Birth Celebration Concert'.

Agishyira hanze iyi baruwa benshi mu mpirimbanyi za muzika nyarwanda baboneyeho bazamura amajwi yabo bavuga ko aka karengane kagomba gucika burundu bigera aho batabaza cyane inzego zibishinzwe kubikurikirana.