Filime Doctor Who yagaragayemo umunya Rwanda Ncuti Gatwa itegerejwe nabenshi kuri Noheli.

Filime Doctor Who yagaragayemo umunya Rwanda Ncuti Gatwa itegerejwe nabenshi kuri Noheli.

Nkuko bisanzwe buri mwaka ikinyamakuru cyabongereza BBC gihabantu Noheli Binyuze muri filime kerekana kuruwo munsi  mukiswe BBC Christmas special . kuriyinshuro itahiwe ni ‘’Doctor Who ‘’ season yayo ya 14 episode ya mbere izerekanwa taliki ya 25 ukuboza 2023. 

Iyi filime izerekanwa bwa mbere na BBC kuri sheni yayo ya BBC1 kuva ikiswe BBC Christmas special cyatangira muri 2017. Si kuri BBC gusa Kandi iyi filime itegerejwe, kuko izanyura no Kuzindi mbuga zerekana filime nka Disney+, Amazon, Apple TV nizindi. Aho abatazabasha kureba BBC kuruwo munsi bazayikurikiranira.

Ncuti Gatwa ni Umunyarwanda umaze kubakizina muri sinema kurwego rw’isi, Amateka ye akavuga ko yavukiye mu Rwanda mu 1992 ariko akaza  guhungira muri Scotland n’umuryango we mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 ubwo yarafite imyaka ibiri gusa.

Ncuti Gatwa afite impamyabumenyi yikiciro cya mbere cya kaminuza  mugukina filime yakuye muri kaminuza ya Royal conservatoire yo mugihugu cya Scotland kibarizwa mubwami bw’abongereza.

Uyumusore yatangiye kugaragara muri filime doctor who kuva kuri episode yiswe ’’ the Giggle’’ yari muri eshatu zakozwe mukwizihiza isabukuru y’imyaka 60 iyi filime imaze ikorwa, ni igice Kandi cyamumurikiye  abantu kuko yahuriyemo na David Tennant wari Doctor  wa 14  ariko ategurwa guhabwa  inkoni akaba doctor wa 15. Iyiswe ‘’ The church on Ruby Road” ariyo izaba ari episode ya mbere kuri season ya 14 Niyo itegerejwe nabenshi kuko ariyo yambere Gatwa azagaragaramo ari Doctor ariho azaba ariwe mukinnyi ngenderwaho. Ibi bikaba byaramugize umwirabura wambere wafashe role ikomeye yo kuba umukinnyi ngenderwaho, ibyo mururimi rwicyngereza bita main actor muri iyi filime . Gatwa Kandi akaba yarahise ahabwa Akazina ka Doctor wa 15 nyuma yaho asimbuye David tennant wari doctor wa 14 muri season zabanje.

Gatwa yagaragaye bwambere kuri filime zinyura kuri televiziyo muri 2014 Ubwo yagaragaraga muyiswe’’ Bob servant’’, nyuma yaho muri 2016 agaragara mu yitwa ‘’midsummer night dream’’ , muri 2018 agaragara muri filime yuruhererekane ya Netflix yitwa ‘’sex education’’ arinayo yamugize rurangiranwa akaba yaragaragaye muriyi filime yitwa Eric effiong aho Akina yitwara ndetse anakora ibikorwa nkibyabatinganyi.