CRISTIANO YABIVUZE ABIZI KO AZIRUKANWA.

CRISTIANO YABIVUZE ABIZI KO AZIRUKANWA.

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo ukomeje kugaragaza ko atishimiye abo yise ko bamugambaniye birashoboka ko ari ryo herezo ryemu bwongereza.

Aherutse kwihandagaza yandagaza bamwe mu bayobozi ba Manchester United avuga ko batamushaka aboneraho yongera no gutamaza umutoza uhora amubabaza.

Kuva yavuga aya magambo akakaye Ubwo yari mu kiganiro n'umunyamakuru Piers Morgan yagarutse mu bitangazamakuru bitandukanye kuri iyi si asobanura urwo yanzwe mu ikipe ye.

Ijambo ryabaye imbarutso, ni aho yagize ati "Mu by'ukuri Sinzi, Ntacyo nitayeho abantu bagomba kumenya ukuri. Yego! Numva naragambaniwe, Bmwe mu bantu ntavuze ntibanshaka hano, si muri uyu mwaka gusa ahubwo no mu mwaka washize."

Ntiyanizwe n'ijambo na busa nyuma yaho aza kwerura ko atavuga rumwe na ERIK TEN HAG utoza Man. United, Ati "Nta cyubahiro mugomba[Erik] kuko nanjye atakimpaye. Nutanyubaha nanjye sinzakubaha."

Ubuyobozi bwa Manchester United bukimara kumva ibivuzwe na rutahizamu wabo bwabaye nk'ububyorosaho akarago butangaza ko buzagira icyo bubivugaho nyuma y'ibiminyetso bifatika mu itangazo, buti "Intego yacu ikomeje kuba iyo gutegura igice cya kabiri cya shampiyona 2022-2023, gushyira hamwe no gutwaza hagati mu bakinnyi, umutoza,n'abafana nibyo birimo kubakwa kandi bituraje ishinga."

Ibi byose byaturutse mu mikino mbanzirizamarushanwa[Pre-Season Games] atitabiriye ndetse icyo gihe we yifuzaga gusohoka mu ikipe ariko ubyobozi butsimbarara ku ukumugumana.

Soma; https://kalisimbi.com/cristiano-ronaldo-ararikocoye

Cristiano yivugiye kandi ko muri iyo minsi icyatumye adasanga bagenzi be mu ikipe byatewe n'uko umukobwa we yari arembeye mu bitaro ariko bamwe mu bayobozi babishidikanyijeho birangira banamwishyizemo bitera urujijo na Perezida w'ikipe ubwe.

Ibi byose ababirebera hafi bahamya ko uyu mugabo kuvuga akarimurori ntakindi yari agamije uretse gushaka ko Manchester United isesa amasezerano ifitanye nawe bityo bimubere inzira yo kwigendera.

Yabivuze abizi neza ko bitazamugwa amahoro n'ubwo n'ikipe nayo ikomeje kuryumaho ikabihunza amaso nk'aho bitabaye gusa ubuyobozi icyo budashaka ni uguha urwaho umwuka mubi waturuka kuri ibi byavuzwe na kizigenza.