BRUCE MELODIE MU IJORO RIDASANZWE I KAMPALA.

BRUCE MELODIE MU IJORO RIDASANZWE I KAMPALA.

Kugeza n'ubu umuhanzi nyarwanda BRUCE MELODIE ntaribagirwa ibyaraye bimubayeho mu ijoro ryacyeye.

Hari mu gitaramo yitabiriye cyiswe EDDY KENZO FESTIVAL cyahuriwemo n'ibyamamare ahitwa KOLOLO INDEPENDENCE Grounds i Kampala mu gihugu cya Uganda.

BRUCE MELODIE mu myambaro ibereye ijisho yasusurukije abatari bake bishimira cyane kumubona abataramira mu ndirimbo nka 'SAA MOYA', 'KATERINA" biba akarusho noneho ageze ku ndirimbo 'NYOOLA' yakoranye na EDDY KENZO wari wamutumiye.

Wari umugoroba udasanzwe kuri we nyuma y'amezi atari menshi ari muri uyu mujyi yongeye gukora amateka amara ipfa bari bamufitiye.

Cyari igitaramo kandi kitabiriwe n'itsinda ry'abasore batatu rizwi nka  B2C 'Kampala Boys' nabo baririmbye zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe baboneraho bongera guhamagara Bruce Melodie ku rubyiniro baririmbana iyo bakoranye mu mpeshyi y'uyu mwaka yitwa 'CURVEY NEIGHBOUR' binyura benshi.

Minisitiri w'intebe wa Uganda, Rt. Hon. ROBINAH NABBANJA wari waje kwihera ijisho byamurenze mu gitaramo ubwo amasaha yari akuze ahita asaba ijambo ararihabwa ku rubyiniro imbere ya EDDY KENZO n'abafana, ati "Perezida Museveni yampaye ububasha, Nanjye reka mbiharire EDDY Kenzo na bagenzi be badususurutse kugeza saa cyenda za mu gitondo.[3:00am]"

Akibivuga ako kanya amashyi n'akaruru byahise bivuga abanyabirori baba bashyizwe igorora umunya-Kigali BRUCE MELODIE yicinya icyara mu gihe umunya-Tanzania  kabuhariwe HARMONIZE yari hafi aho.

Uburyohe bwikubye kabiri ubwo EDDY KENZO yasubiraga ku rubyiniro bigera aho azana n'umunyabigwi Dr. Jose Chameleone.

Uko amasaha yicumaga byongeye kunyura nyakubahwa Minisitiri w'intebe wa Uganda Hon. Robinah ku mutekano mwinshi asubira ku rubyiniro si ukuyasohora agwisha imvura y'amafaranga abari aho birabarenga.

Iki gitaramo cyarinze kirangira mu rucyerera benshi bataha batabishaka nyuma y'urunyurane rwa muzika rwari rwabaye inyurabugingo.