DJ DIZZO YEMEYE UKURI KOSE KU BYAHA BY'IHOHOTERA BYAMUVUZWEHO.

DJ DIZZO YEMEYE UKURI KOSE KU BYAHA BY'IHOHOTERA BYAMUVUZWEHO.

Mutambuka Derrick uzwi nk'umuvangamuziki w'umuyamwuga DJ DIZZO ashyize hanze ibaruwa irimo ukuri kose ku byaha byagiye bimuvugwaho bikekwa ko yakoze.

Uyu musore wavutse tariki 10 Kanama 1998 aherutse kuva mu Bwongereza aza mu Rwanda aho ari kwitegurira iminsi ya nyuma y’ubuzima bwe kuva yabwirwa ko asigaje iminsi 90 yo kubaho kubera uburwayi bwa kanseri, yashyize umucyo ku mpaka z’uko yafungiwe guhohotera abagore.

Muri iyi baruwa ndende yanditse mu rurimi rw'icyongereza,Yatangiye yivuga we anatangaza ko mu mwaka wa 2005 ari bwo yimukiye mu Bwongereza, muri 2018 akaza guhura n'ikibazo cyo gusangwamo indwara ya Kanseri yafashe igice cy'umutwe igera no mu muhogo.

Byaje kumukomerana indwara ya Kanseri arwaye iriyongera ifata n'ibihaha bigera aho abaganga b'ibitaro by'igihugu bamuhaye iminsi 90 ingana amezi 3 yo kubaho byatumye afata icyemezo cyo gusoreza iminsi ye mu Rwamubyaye.

Yavuze ku byaha yakoze, yemeza ko koko yahohoteye abagore 2 nk'uko bivugwa ubwo yari afite imyaka 16 akatirwa n'urukiko imyaka 9 arafungwa muri Gereza i Newcastle ariko kubera kwitwara neza mu gihome yamazemo imyaka 4 ararekurwa.

Yakuyeho urujijo mu gika cya mbere cy'iyi baruwa avuga uko yafashwe anashinjwa ibi byaha mu rukiko n'abatangabuhamya yise ko bari abavandimwe b'abahohotewe bikubitiraho n'irondaruhu byatumye akatirwa imyaka 9 nta mbabazi.

Tariki 23 Ukuboza kwa 2019 nibwo yarekuwe amaze imyaka 4 muri gereza ku mbabazi yahawe kubera imyitwarire myiza yamuranze mu gihe yari afunzwe.

Ubwo yari muri Gereza ubuzima bwe buri mukangaratete, yahawe ubuvuzi bushoboka biranga birananirana.

Yongeyeho ati "Nk'uko byavuzwe,Kanseri nari ndwaye yakwirakwiye no mu bindi bice by'umubiri muri mata y'uyu mwaka wa 2022. Abaganga ba NHS nk'ikigo gishinzwe ubuzima mu bwami bwunze ubumwe bw'abongereza  bampa amezi 3 yo kuba nkiri muzima."

DJ DIZZO mu gika cya 3 giteye agahinda yanditse ko ari urugendo rutoroshye rwatumye atekereza kuba yasoreza iyi minsi y'ubuzima bwe mu Rwanda ahoza ku mutima atitaye ku gihe gito cyangwa kinini yamara ku isi.

Inshuti n'abavandimwe b'umutima bakusanyirije amafaranga asaga miliyoni 9 yasabwaga ngo amufashe kugera iwabo mu Rwagasabo.

Bitunguranye yanditse ati "Sinigeze nsaba cyangwa ntangiza ubu bukangurambaga ariko nashimye n'umutima wanjye wose abatanze ubwo bufasha."

Mutambuka Derrick wamamaye nka DJ DIZZO

Yunzemo ati" Naje mu Rwanda mu buryo bwemewe n'amategeko bizwi na Ambasade, bitandukanye n'ibihuha byamvuzweho ko naba narirukanywe mu bwongereza,Sinigeze nirukanwa."

Yasoreje mu gika cya kane cy'iyi baruwa ibabaje, ati "Ndizera ko ibi bisobanutse kuri buri wese. Ndashaka kubaho mu gihe nsigaje, kibe gito cyangwa kinini ariko mu byishimo n'umunezero nshagawe n'inshuti zanjye zinkunda zikanshyigikira." 

DJ DIZZO yasuwe na GABIRO Guitar

Yashimiye buri wese ahereye kuri Guverinoma y'u Rwanda biciye muri ambasade y'igihugu mu bwongereza yamufashije, na buri wese witanze uko ashoboye ngo abone akandagije ikirenge cye mu Rwanda na none,ashimira byimazeyo abamuhora hafi bamukomeza,abamusura n'abamusengera.

DJ DIZZO yasuwe na ShaddyBoo