URUBANZA RWA PRINCE KID RURARANGIYE ASUBIZWA GEREZA.

URUBANZA RWA PRINCE KID RURARANGIYE ASUBIZWA GEREZA.

Amasaha asaga 3 yari yirenze imbere mu urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge haburanishwa urubanza rwa Prince Kid mu mizi.

Nk'uko byari biteganyijwe Kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid mu mpuzankano y'abagororwa yagejejwe ku rukiko yinjira agiye kuburana ku byaha aregwa ariko byongera kubera mu muhezo.

Isura isa n'ikomeye ubona ko ntakibazo afite yambuwe amapingu, akigera imbere y'umucamanza bitegekwa ko nta muntu n'umwe uguma mu rukiko uretse ababuranyi gusa nyuma yaho rubona gukomeza ibyo bicyubahirizwa.

Urubanza mu mizi rurangiye aka kanya asohoka mu rukiko yurizwa imodoka isanzwe itwara imfungwa imusubiza muri gereza nkuru ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Umucamanza nyuma yo kumva impande zombi yavuze ko Imyanzuro y'uru rubanza izasomwa tariki ya 02 Ukuboza 2022.