IMYANZURO Y'INAMA YAHUJE U RWANDA NA CONGO IRATANGA ICYIZERE.

IMYANZURO Y'INAMA YAHUJE U RWANDA NA CONGO IRATANGA ICYIZERE.

Nyuma yuko Inama yahuje u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yaberaga muri Angola irangiye umuhuza Perezida João Lourenço ayisoje hari imyanzuro yafatiwemo ikemura amakimbirane yari amaze iminsi.

Hemeranyijwe ku gishushanyo ngenderwaho kizakoreshwa mu gutuma ibibazo biri hagati y’ibi bihugu byombi bigabanuka.

Uyu munsi tariki 06 Nyakanga 2022, Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Felix Tshisekedi, bahuriye mu nama yabereye muri Angola igamije kuganira ku bibazo byatumye habaho umwuka mubi.

Aba bakuru b'ibihugu bumvikanye ku guhagarika imirwano n’ubushyamirane ubwo aribwo bwose ako kanya.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23 ziyizengereje cyane muri iyi minsi.

Guverinoma y'u Rwanda yateye utwatsi ibi birego ahubwo ishinja Congo Kinshasa gushyigikira inyeshyamba za FDLR zibangamira umutekano w’u Rwanda.

Amakuru y'ibanze agera kuri Kalisimbi.com aturutse i Luanda avuga ko Perezida Lourenço yasabye abayobozi bombi kwirengagiza ibibatanya bagatahiriza umugozi umwe mu kuvuguta umuti usharira ariko ushakira amahoro b'ubumwe birambye hagati y'ibihugu bayoboye.

Nyuma y'inama abakuru b'ibihugu banyuze imbere y'itangazamakuru

Ku bijyanye n’Umutwe wa M23, abakuru b’ibihugu banzuye ko ugomba guhita ushyira intwaro hasi, ukava mu birindiro wigaruriye. Ni mu gihe kandi ibikorwa byose by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Congo bigomba gukorwa hubahwa ubusugire bw’igihugu.

Bumvikanye ko imyanzuro yo kuzura umubano wabo izagira imbaraga biturutse kuri komisiyo ihoraho ihuriweho n’u Rwanda na Congo wiswe JPC.

JPC nka Komisiyo yari imaze igihe yararengejwe amaso,bavuze ko izareba ibibazo byose bigomba kuganirwaho bongere guteranira i Luanda muri Angola tariki 12 z'uku kwezi.

Birizewe cyane, ko Perezida wa Angola uri hagati nk'umuhuza uyu musozi yatangiye guterera azawugera mu mpinga ibibazo bigakemuka.

Perezida Tshisekedi yari akivuga ashize amanga ko u Rwanda rukwiriye kureka gufasha M23 n'ubwo rubihakana ndetse n'uyu mutwe ukaba warabihakanye nawo kumugaragaro ubwo wemezaga ko nta n'urushinge rw'umuti rukura i Kigali.