AKA KANYA: PRINCE KID AGIYE KUBURANISHWA.

AKA KANYA: PRINCE KID AGIYE KUBURANISHWA.

Nyuma y'iminsi urubanza rwa Dieudonne Ishimwe wamamaye nka Prince Kid rugiye kuburanishwa mu mizi.

Aka kanya urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rusubukuye urubanza rwe ku byaha akurikiranyweho bifitanye isano n'ihohotera rishingiye ku gitsina akekwaho ko yakoreye ba Nyampinga mu myaka itandukanye.

Ubushize ubwo rwasubikagwa byatewe n'uko abunganira Prince Kid mu mategeko basabye urukiko kumenya aho abatangabuhamya bumvikanaga mu majwi bari, banifuza ko byaba byiza bashyizwe hamwe bakagaragara mu rukiko aho kumvwa gusa bakanabonwa imbonankubone.

Icyo gihe kandi abanyamategeko ba Prince Kid bagaragaje impungenge zabo kuri ayo majwi bemeza ko bishoboka ko yaba atari aya nyayo bityo nta cyizere bayagirira byatuma umukiriya wabo ashinjwa n'abo atazi.

Ibyaha 2 nibyo kugeza ubu aregwa birimo, Gusaba cyangwa gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke biganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid Yari umuyobozi w'ikigo cyitwa Rwanda Inspiration Backup yateguraga irushanwa ryari rimaze kumenyerwa cyane nka 'MISS RWANDA'.

Kuva iri rushanwa ryasubizwa mu maboko ya Minisiteri y'urubyiruko by'umwihariko mu nteko ishinzwe ururimi n'umuco, nta n'umwe uzi niba rizongera kubaho kuko unabirebeye hafi ryari risanzwe ritangira mu bihe nk'ibi by'impera z'umwaka ryabaga ririmbanyije ariko kugeza ubu nta n'akanunu karyo.