RDC: M23 ISHOBORA KWIGARURIRA KIVU YOSE BIDATINZE.

RDC: M23 ISHOBORA KWIGARURIRA KIVU YOSE BIDATINZE.

Mu gihe Leta iyobowe na Perezida Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yakomeza kwinangira, M23 ishobora guhita yigarurira KIVU yose.

Ahagana mu mpera z'icyumweru gishize nibwo umutwe wa M23 watanze ikiganiro imbere y'itangazamakuru werura neza icyo ugamije ndetse n'ibiri muri gahunda yuzuye yawo.

Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2023, Muri iki kiganiro, Umuyobozi mukuru wayo , Bertrand BISIMWA yavuze ko mu by'ukuri bagerageje kuva kera gushyira imbere inzira y'ibiganiro na Leta y'igihugu cyabo ariko ko ubuyobozi buriho bukomeje kuvunira ibiti mu matwi.

Bertrand BISIMWA yunzemo avuga ko bishoboka cyane guhita bafata KIVU zombi bakazigarurira mu gihe CONGO Kinshasa yayoboka inzira y'intambara aho kuyoboka iy'ibiganiro.

Uku guterera agati mu ryinyo kw'ubuyobozi bwa Congo i Kinshasa, gushobora gushyira igihugu mu kaga ko kubura intara 2 zose ari zo KIVU y'amajyepfo na KIVU y'amajyaruguru nk'uko byatangajwe n'uyu mutwe.

Ibi bibaye mu gihe Perezida Felix Tshisekedi we yibereye mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu kuri manda ye ya kabiri mu matora ateganyijwe muri izi mpera z'umwaka aho ahanganyemo n'abandi bakandida basaga 25.

Perezida Tshisekedi kandi intero n'inyikirizo bye ni ukwikiza umwanzi akarinda igihugu cye kitabura gushinja igihugu cy'u Rwanda kugitera nk'uko yagiye abitangaza mu mbwirwaruhame zitandukanye, n'ubwo u Rwanda narwo rutahwemye kugaragaza ko nta ruhare na ruto rufite mu kwangiza umutekano mu burasirazuba bwa CONGO.

Soma: https://www.kalisimbi.com/u-rwanda-rwasubije-perezida-tshisekedi-ushaka-kugaba-intambara-ku-rwanda