REG BBC YISASIYE PATRIOTS.

REG BBC YISASIYE PATRIOTS.

Ikipe ya REG BBC yaraye yegukanye igikombe ihengamuye PATRIOTS BBC ku mukino washyize akadomo kuri shampiyona.

Imikino ya kamarampaka yari ibaye 4 amakipe yombi yaranganyije imikino ibiri kuri ibiri hitabazwa umukino wa 5 wari ishiraniro.

Guhangana ku mpande zombi n'ishyaka ryinshi mu bakinnyi nibyo byaranze uyu mukino kuva utangiye kugeza ku musozo wawo aho REG BBC yisasiye Patriots BBC iyitsinda amanota 84 kuri 74 biba induru ikinyuranyo kibaye 10 yose amarira arisuka ku bari bambaye imyenda y'umukara yanditseho #TuriPatriots.

Byari ibyishimo mu mukino hagati na Nyuma yawo  cyane ku bafana ba REG BBC yari iyoboye, batashye akanyamuneza ari kose baserereza aba PATRIOTS bari babigambyeho kuva kare.

REG BBC nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona ya 2022 yahise ikatisha itike iyerekeza mu mikino y'irushanwa Ny'Afurika ry'amakipe BAL[Basketball Africa League].