THE BEN NA MASAMBA BAGIYE GUSHYUSHYA NYAKANGA NA KANAMA.

THE BEN NA MASAMBA BAGIYE GUSHYUSHYA NYAKANGA NA KANAMA.

Birazwi ko igihe cy'impeshyi ya buri mwaka uko n'undi ugataha haba hari ibitaramo mbaturamugabo bihuruza abaturutse imisozi yose baje kwizihirwa.

Uyu mwaka wo ni akarusho ku banyabirori nyuma y'ibyabereye mu cyumweru cy'inama ya CHOGM iherutse kubera i Kigali mu Rwagasabo ndetse na nyuma y'ibyabaye ku munsi wo KWIBOHORA, hagiye kuba ibindi bizanyura amaso ya benshi.

Ku ikubitiro mu mpera z'iki cyumweru kuri uyu wa gatanu tariki 08 Nyakanga kanga amabuguma hagiye kuba igitaramo cy'amateka muri muzika GAKONDO.

Umuhanzi intore MASAMBA,JULES SENTORE, RUTI JOEL n'umubyeyi MARIYA YOHANA bazataramana n'abakunzi babo muri Camp Kigali hasanzwe habera ibirori bitandukanye.

Ni igitaramo cyahawe izina riha akanyabugabo benshi 'INKOTANYI CYANE' kitezweho kuzaba inyuramaso ku bakunzi b'injyana Gakondo aho hazabyinwa igishakamba, bashayaya ingeri zose haba abali n'abategarugori bakishima bihambaye.

Indangagitaramo cyiswe 'INKOTANYI CYANE' 

Byongeye kuba uburyohe ubwo hamenyekanaga amakuru ko kabuhariwe mu njyana ya RNB Mugisha Benjamin uzwi nka THE BEN agiye gushyushya intangiriro za Kanama mu Rwanda.

THE BEN ugarutse gutanga agasusuruko mu banyarwanda azaba aririmbira abazitabira igitaramo cyiswe 'RWANDA REBIRTH CELEBRATION CONCERT' kizaba ku ya 06 Kanama kuri CANAL Olympia ku i Rebero ho muri Kicukiro.

Indangagitaramo cya THE BEN

Umuhanzi THE BEN ukunda kwiyita Tiger

Intore Masamba