YVAN MZIKI NA MARINA BURYA IBIKUNDANYE BIRAJYANA.

YVAN MZIKI NA MARINA BURYA IBIKUNDANYE BIRAJYANA.

Nyuma y'iminsi MARINA na YVAN MUZIKI banugwanugwa mu rukundo bajyanye i DUBAI aho bagiye gukorera igitaramo cy'amateka.

Bo ubwabo babyitangarije kuri uyu wa mbere tariki 28 Ugushyingo 2022 bemeza neza ko bazahurira ku rubyiniro ahazwi nka LOTUS muri Grand Hotel Dream Lounge.

Ni igitaramo kizaba tariki 3 Ukuboza 2022 aho bazafasha abanyarwanda n'abanyafurika muri rusange nbibera muri leta zunze ubumwe z'Abarabu kwizihirwa n'ubuzima basoza umwaka.

Biteganyijwe ko uzinjira muri iki gitaramo ari uzaba yishyuye byibura amadolari 100 asaga ibihumbi 100 by'amanyarwanda ahasanzwe.

Urukundo rwa bombi bagiye barugira ubwiru dore ko byatangiye kuvugwa ubwo bakoranaga indirimbo "URUGO RUHIRE" bafatanyijemo na MASAMBA INTORE.