UMURAPERI FIREMAN YIGARAMYE ABATEGUYE PEOPLE'S CONCERT.

UMURAPERI FIREMAN YIGARAMYE ABATEGUYE PEOPLE'S CONCERT.

Nyuma yuko umuhanzikazi Knowless Butera na NIYOBOSCO bahakanye ko batazitabira ibitaramo byiswe 'PEOPLE'S Concert' , umuraperi FIREMAN nawe arakigaramye.

Hari hashize amasaha angana umunsi UWIMANA Francis wamamaye nka FIREMAN asangije abamukurikira ifoto-ndangabitaramo bya People's Concert yemeza ko azaba ahabaye cyane.

Ntibyatinze cyane ngo ahakane ko atazagaragara muri ibi bitaramo byombi byari biteganyijwe ko bizabera i Nyamirambo kuri uyu mugoroba ndetse no kuwa 26 i Rugende.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yiseguye ku bakunzi be ababwira ko atakigaragaye muri ibi bitaramo ku mpamvu zitamuturutseho.

Yunze mu rya bagenzi be nabo bamaze gukura akarenge muri gahunda zose z'ibi bitaramo, nawe avuga ko impamvu zaturutse ku bateguye ibi bitaramo abashinja imitegurire mibi,bibabaza cyane abari biteguye kumubona.

Yakoze ibisa neza n'ibyo Knowless yakoze, yandika ati "My People,kubera impamvu zitanturutseho ziturutse kubateguye ibi BITARAMO, mbabajwe no kubamenyesha ko NTAKIBIBONETSEMO byombi!!!!"

FIREMAN ni umwe mu baraperi beza u Rwanda rwagize kuva yatangirira umuziki we mu itsinda rya TUFF GANGZ muri za 2008 kugeza ubu akaba ahagaze neza mu ruhando rwa muzika nyarwanda cyane ko kuri ubu indirimbo 'BAFANA BAFANA' yakoranye na Mugenzi we Bull Dogg na Knowless hamwe n'iyitwa AMASHIMWE nziza cyane yafatanyijemo na Chris Eazy zombi ziri muziyoboye izindi muri iyi minsi.

Itsinda rya TUFF GANGZ 

FIREMAN