WEASEL UTARAMENYE IRENGERO RYA TETA YARIKOCOYE.

WEASEL UTARAMENYE IRENGERO RYA TETA YARIKOCOYE.

Douglas Mayanja umunya-Uganda wamamaye muri muzika nka WEASEL Manizzo yagize icyo avuga ku rushako rwe na SANDRA TETA waciye ingoyi.

Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya 'Good Life' ritakibaho nyuma yuko mugenzi we RADIO atabarutse, umurindi we wahise uzima ku buryo gukora indirimbo nshya ari gake bisa n'ibyayoyotse.

Benshi bahera aha bavuga ko umuziki wamunaniye agatura umujinya Miss SANDRA TETA wahohotewe bikabije n'uyu mugabo babyaranye abana 2.

Byateje intugunda mu bakunzi ba TETA na WEASEL nyuma yo kumukubita amuhondagura buyoka ubutitsa amusiga ari intere, abana bibarutse bagashungerwa na rubanda gusa kubw'amahirwe n'ubwo byatinze uyu munyarwandakazi yaje gukurwa kuri iyo ngoyi ataha i RWANDA n'abana be.

WEASEL utaramenye uburyo umugore we yagiye, yaje kugaragaza ko abamutungaga urutoki nabo ubwabo atari shyashya mu ngo zabo.

Yabivugiye mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryacyeye i Kampala, afata akanya aganiriza abafana ubona atishimye yihenura ku bagiye bamwifuriza gufungwa.

Ati "Buri muryango ubundi ugira ibibazo byawo, Ese kuki mumvugaho nkaho munkunda kuruta uko nikunda? munyitaho nkaho mundusha kwiyitaho...Njye n'umufasha wanjye twari tubanye neza nta nkunga y'uwo ari we wese nkeneye. Ingufu zanyu muzikoreshe mu bindi bibafitiye akamaro."

N'umujinya mwinshi ahanini yatungaga agatoki DANIELLA Atim wahoze ari umugore wa mukuru we Chameleone, nk'impirimbanyi yaharaniye uburenganzira bwa SANDRA.

Mu minsi ishize mbere yuko TETA Sandra asesekara mu Rwanda, Weasel yari yagaragaye mu mashusho basomana bitinda[Bisome Mu nkuru https://www.kalisimbi.com/gusomana-kwa-sandra-na-weasel-byashenguye-benshi ]

Ibyo yakoraga byari mu rwego rwo kuyobya uburari kuko uyu muhanzi kugeza n'ubu ahakana yivuye inyuma yo yaba yarahohoteye urubavu rwe.