UMUSAZA W'IMYAKA 91 YIHEMBUJE INKUMI YA 22.

UMUSAZA W'IMYAKA 91 YIHEMBUJE INKUMI YA 22.

Alhaji Faruk Umar Faruk ugwije imyaka isaga 91 yisazuye ashakana n'umukobwa AISHA Yahuza Gina w'imyaka 22 y'amavuko bitangaza benshi.

Byabereye mu gace ka KATSINA kari mu gihugu cya Nigeria giherereye mu burengerazuba bw'Afurika aho aba bombi bakoranye ubukwe bakomoka.

Ubu bukwe bwabaye mu mpera z'icyumweru gishize, byari ibirori bikomeye nyuma yaho uyu musaza yisazuye akihembuza uyu mukobwa usanzwe ari uwa Guverineri wa leta ya Katsina.

Abo mu miryango yabo batashye ubu bukwe batangaje ko byatunguranye cyane kuko urukundo rwabo rutigeze rumara igihe kirekire mbere yo gushakana.

Faruk asanzwe azwiho kwishakira inkumi zimusazura ndetse yemeza ko azakomeza kwigwizaho abandi bagore yishimira kandi cyane bakiri bato.

Uyu mwali siwe wa mbere urongowe n'uyu musaza kuko no mu mpera z'umwaka ushize yari yashakanye n'indi nkumi yitwa AISHA IRO MAIKANO y'imyaka 20 yakoye agera kuri Miliyoni imwe y'ama-Naira(1M Nairas).

Icyo gihe bwo ngo yifuzaga gukorana ubukwe n'ibizungerezi 3 icyarimwe gusa ntibyamukundira.

Ni gake uzasanga abakobwa bemera gushakana n'umugabo ubaruta cyane mu myaka ari nayo mpamvu ibi byabaye igitangaza mu maso y'abantu.

Bamwe mu batuye i Katsina hafi y'urugo rw'uyu musaza bavuga ko atunze nk'ibya Mirenge ku ntenyo ndetse ko amafaranga kuri we atari ay'ibura bakeka ko aba bakobwa bamushigukira ari yo abakurura.