THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 10

Duherukana Linda yari ari mu mazi abira nyuma yo kwirengagizwa bikomeye na Gaston aho yanamuhamagaye byibura ngo amubwire ijambo ryanyuma kuko yari agiye no kwirukanwa,Philippe we yakomeje kubaza byinshi Gaston ngo amukure mu urujijo kuko ibyo yabonaga byari byamuyobeye byabaye amayobera nka yayandi ya Meddy.Ese Gaston yabyitwayemo ate? .....Linda se we mama yari abaye iki kirenze kwirukanwa?....Philippe se we yarasubijwe?..... Komeza wisomere iyi story kuko uri uw'agaciro kuri twe .................

THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 10
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 10
******************************
Nongeye kubasuhuza mbifuriza amahoro n'imigisha bituruka ku Imana yaturemye ndizera ko aho muri hose mumeze neza cyane. #ndabakundacyane
Duherukana Linda yari ari mu mazi abira nyuma yo kwirengagizwa bikomeye na Gaston aho yanamuhamagaye byibura ngo amubwire ijambo ryanyuma kuko yari agiye no kwirukanwa,Philippe we yakomeje kubaza byinshi Gaston ngo amukure mu urujijo kuko ibyo yabonaga byari byamuyobeye byabaye amayobera nka yayandi ya Meddy.Ese Gaston yabyitwayemo ate? .....Linda se we mama yari abaye iki kirenze kwirukanwa?....Philippe se we yarasubijwe?.....
Komeza wisomere iyi story kuko uri uw'agaciro kuri twe .................
Linda ubwo yari afashwe mu maboko na Chance we n'undi mukobwa witwaga Kelia bamujyanye kwa muganga yaje kubacika agwa hasi kuko atari agishoboye na busa kugenda,akigwa hasi abasore bane bamwirukiraho baramuterura bamukomezanya kwa muganga igitaraganya maze abanyeshuli bakibibona basakuriza icyarimwe abarimu nabo babaye baretse kwigisha kubera ibyo bibaye, Gaston nawe wari wicaye arebareba hanze kwiga byamunaniye arebera mu idirishya aba yabibonye byose uko byakabaye,maze abanyeshuli barashungera cyane amaso bayahanze Gaston nkaho ariwe bibayeho maze nawe isoni ziramwica ibimwaro biramwuzura maze ahita yubika umutwe ku ntebe ibitekerezo bimubana byinshi kubera ibyo bibereye imbere y'amaso ye niko kwiyemeza agahita asohoka byihuse atanasabye mwalimu uruhushya, mwalimu yaramuhamagaye ngo agaruke ariko we aranga arinda arenga mwalimu biramucanga.ibyo birangiye abanyeshuli bakomeje kwiga nkibisanzwe baraceceka,Philippe nawe aho asigaye yicaye byari byamuyobeye yibaza impamvu y'ibyo byose bibaye .
Gaston yahise ajya mu ubwiherero(toilets) arongera arasohoka ntacyo akoze ahubwo ajya inyuma aho abantu batamureba ubona ko yataye umutwe areba hejuru areba hasi areba hirya areba hino abura icyo yakora n'icyo yareka,atangira kwivugisha asa n'umuntu ubabaye kubw'ibyo yakoze.
Gaston:(yivugisha mu mutima) "Mana yanjye noneho ibi nkoreye umwana w'abandi ni ibiki? ni ukuri Mana yanjye mfasha bize kumugendekera neza kuko biragaragara ko akinkunda kuba yampamagaye bwo sinari kumwitaba nagombaga kumwereka ko ntakirikumwe nawe na gato.Apuuu!! nawe niyumve ko nababaye kandi ariwe nzira....ubundi se hariya kwa Animateur bari bagiyeyo gukora iki kiriya gihe? ....aho ntiwasanga nawe yakundaga Animateur bakaba bankinaga akanca inyuma ntabizi ko abakobwa bakunda amafaranga kubi akaba yaramuntwaye kera nkamera nka cya giheri cyagumye ku uruhu inka yarariwe kera?...... wasanga iriya ari imitwe kuri iyi isi nta muntu wo kwizerwa n'umwe ubaho uko yaba ari kose yaguhemukira bikakuyobera."
Gaston aho yari aho yivugisha yatunguwe no kubona Philippe ahamusanze kandi ntacyo bari bavuganye maze nawe yongera kumubaza ubugira kenshi ngo amusobanurire ku birimo kuba kuri we kandi ari yo nshuti ye ya hafi afite.
Philippe: " Gaston mbabarira ntuhunge ndakwinginze umbwire we kuguma muri ibyo bibazo wenyine bigera aho ukomeza kwigunga nkibi urimo."
Gaston :" ariko se ubwo umenye ute ko ndi hano man ko numvaga nta muntu wangeraho."
Philippe: "mbonye mwalimu asohotse ndavuga nti reka nsohoke ndebe aho ugiye maze ngira amahirwe hari umwana wari wakubonye duhuye ambwira ko uri hano kuko arabizi ko uri inshuti yanjye."
Gaston: "okay ntakundi nyine gusa ntabirenze man." (atangira gushaka kwihagararaho)
Philippe: "hhhhh(asekamo) wagiye ureka kwihagararaho musaza ubu se warinze uza hano ntakibazo ufite? hanyuma ukanasohoka udasabye uruhushya?"
Gaston :" ahubwo man mbwira byagenze bite mwalimu yabifashe gute? uziko nasohotse ntazi naho ndi nari nabaye ikinya kabisa."
Philippe: "ntiwumva se nyine ko ufite ikibazo gikomeye jye nabonye ahubwo birenze uko nabikekaga mwese ko muri mu bibazo byatewe n'iki? ari wowe ari Linda nta numwe worohewe pe!"
Gaston: "Philippe umbabarire rero kutakubwira nuko biba byandenze kuko kuva aho mpuye na kiriya kibazo nkahanwa nzira urukundo nakunze Linda,nahise mbona ko ubuzima busaba kubwitondera ukamenya ko burya ugomba gufata icyemezo wabitekerejeho kuko hari ijambo nasomye mu gitabo kimwe rivuga ngo iyo uhisemo nabi nonaha ejo ubuzima bwawe buba bubi ariko iyo uhisemo neza uyu munsi ejo hawe haba heza cyane."
Philippe: "ibyo uvuga ndabyumva ariko mbabarira umbwire aho icyo ushatse kuvuga."
Gaston: " ndashaka kukubwira ko ibyo ubuzima iyi si itunyuzamo iyo urebye usanga biva mu myanzuro twe twihitiyemo."
Philippe :"utambwira ko gukundana na Linda wabyicujije ukavuga ko wahisemo nabi? nibyo ushaka kuvuga?"
Gaston: " aho ntacyo mvuze nawe uri umuntu mukuru."
Philippe: "eh! eeh! ubu koko baguteye ubwoba none nawe uramwanze aka kanya,none se biriya ntuzi ko bibaho man ababyeyi ntuzi ko bafuha cyane, reka man kunda umwana kuko aragukunda hari n'igihe wasanga yarwaye kubera wowe."
Gaston: " reka reka izo urimo wowe ntazo nzi ubwo se uzi yari avuye he? ariko wowe abakobwa ntubazi,niba witegereje neza wabonye atava kwa Animateur? uzi yari amukoreye iki se? ko atigeze aza no kwiga. "
Philippe :"hhhhh kuva kwa Animateur wenda nuko yari arwaye agiye gusaba uruhushya ngo ajye hanze kwivurizayo akaba yagezeyo agafatirwayo nyine akaremberayo."
Gaston: " reka sha ibyo uvuga ntabyo uzi njye nabiboneye we na Chance baza bamusekera kuko narindiyo batabizi batunguwe mbibonye gutyo nanjye mwereka ko ntabibonye mpita nisohokera ntanavuze ampamagaye ngo ansabe imbabazi mwima amatwi ndikomereza,none urambwira wowe uziko bariya bana bose uko ubabona baba bifitiye abandi bagabo baturenzeho babaha amafaranga twe tuba turi mu mandazi tutabizi,nkugiriye inama kuko abana bo bacanye ku maso."
Philippe: "ibyo umbwira sinabyumva na gato umwana arakwemera wimufatanya n'ibibazo arimo ariko uzi kugira umubyeyi ugufuhira,uba wumva ko nta muntu mwavugana ntacyo wakora biriya niba utanabizi nibyo bituma akomeza no kubabara ahubwo ukwiriye kumwitaho ukamwegera."
Gaston: " uramponda sinoga kandi niba ari ibyo washakaga kumbwira tubireke,naho icyatumye nza aha kwari ukugirango nihishe amagambo n'amaso y'abanyeshuli byari bimereye nabi ahubwo ushatse wowe wasubira kwiga jye singaruka ngomba gukaruta amasomo yose uyu munsi bibe uko byakabaye."
Philippe :"ahaaaa erega ndumva wigize ikihebe neza neza,umva nkubwire bitewe n'ukuntu nkuzi ntabwo ari ibisanzwe hari ikindi kibazo gihari gusa reka nkureke ubwo wanze kugira icyo uvuga nonaha ibyawe bizivugira bidatinze."
Gaston: "sawa kandi ntaribi man."
Philippe yaragiye asubira muri class gusa yumiwe cyane asiga Gaston aho yihishe ngo hatagira uza kumubona,ni mu gihe kandi Linda we bamugejeje kwa muganga atumva atabona kuko yari yaguye igihumure bahise bamuryamisha batangira kumuhungiza ngo abone umwuka maze muganga akora ibishoboka amukorera first aid (ubuvuzi bwibanze) maze ashyira kuruhande Chance ngo amubaze neza imva n'imvano yo kurwara kwa Linda nawe aramukundira amubwiza ukuri yisanzuye kuko muganga yari umugore .
Muganga: umva sha ngwino nkubwire wowe harya ni wowe witwa Chance?"
Chance: " yego"(aramwegera amujyana mu kindi cyumba cyari cyegeranye naho baryamishaga abarwayi maze atangira kumubaza uko bimeze)
Muganga: "ngaho banza wicare aho umbwire neza kandi umbwize ukuri, byatangiye bite?"
Chance: (abanza guceceka yabuze aho abihera) ukuntu byatangiye rero ni agahinda yatewe na papa we nyuma yo gukubita umuhungu bakundana amuziza gukunda umukobwa we."
Muganga: " eh! nibyo numvise bavuga uriya niwe Linda?"
Chance :"yego"
Muganga: "ntakindi kidasanzwe cyamubayeho se?"
Chance :" ikindi ni uko bari bagiye kumwirukana kubera ko bamufatiye muri dortoir ijoro ryashize ubwo yari yananiwe kujya kwiga."
Muganga: "uhmmm! ibyo gusa? ntacyo ndaza kumuvuganira."
Chance: (yumvise ko bari buvuganire Linda ngo atirukanwa ashaka nawe kumusaba ngo nawe abimukorere bityo atirukanwa) "ariko mbere yuko ugenda hari ikindi cyabaye."
Muganga: (arongera aricara)"ngaho mbwira ndakumva "
Chance :"nyine nanjye bari bagiye kutwirukanana kuko nashatse kujya kumureba ngo mwiteho nk'inshuti yanjye, kandi tugeze kwa Animateur nibwo twahuye na wa muhungu bakundana amubonye ahita ahindura isura Linda agerageje kumuhamagara amwima amatwi bimunanira kwihangana atangira kurira adahora kugeza aho byanze akanaremba kuriya ."
Muganga: " asanzwe arwara igifu ?"
Chance: "oya"
Muganga: " okay ibyo ntacyo birahagije naho ibyo kukuvuganira kandi utarwaye byo ndumva bidakunda kuko jye nita kubarwayi sinita kubazima."
Chance: (biramutungura yibaza byinshi) " wambabariye koko muganga we ko banyirukanye mu rugo ntabakira? mbabarira nanjye umvuganire ndakwinginze wo kabyara we."
Muganga yamwimye amatwi arigendera asanga Linda aho yari aryamye maze asanga ibyo ba basore bamuzanye barimo gukora bitabaho ahita ahindura..........................................
EPISODE 11 on the way..............
Umwanditsi: Ishimwe Sammy
Murakoze cyane gusoma aka gace ka 10 k'iyi nkuru, mukomeze gukora SUBSCRIPTION, mutanga ibitekerezo (COMMENTS) byanyu mwibuke gukora SHARE kugirango muyisangize inshuti zanyu ndetse na group zose mubamo. #turabakunda
SHALOOM