RAYON SPORTS: BATANGIYE KUMVA ICYANGA CY'UMUGATI WA 'GIKUNDIRO'

RAYON SPORTS: BATANGIYE KUMVA ICYANGA CY'UMUGATI WA 'GIKUNDIRO'

Benshi mu banyarwanda batangiye kuryoherwa n'umugati wa Rayon Sports yashyize ku isoko.

Kuri uyu wa mbere tariki 4 Ukuboza 2023, Ikipe ya RAYON SPORTS yamuritse imigati yise 'GIKUNDIRO Bread' igiye gucururiza mu gihugu hose.

Ku ikubitiro abakinnyi b'iyi kipe barimo MUHIRE Kevin na MITIMA Isaac nibo babanje kuganura kuri uyu umugati wuje uburyohe budasanzwe.

Miss Uwase MUYANGO Claudine akaba umufasha wa KIMENYI Yves nawe ni umwe mu batangiye kumva ku cyanga cy'uyu mugati bemeza badashidikanya ko uretse kuba uryoshye by'ikirenga ubwawo unahumura neza.

Iyi ni itariki itazasibangana mu bafana ba RAYON Sports bishimiye uyu mugati w'iGikundiro byitezwe ko uzagurwa ku bwinshi, aho utazajya ubura cyane ku ifunguro rya mu gitondo 'Breakfast'.

Mu masaha ya 9:00 na 10:00 z'igitondo cy'uyu munsi, UWAYEZU JEAN Fidel uyoboye umuryango mugari wa RAYON Sports yahishuye ko hari inyungu ikomeye bazakura mu bucuruzi bwa 'GIKUNDIRO Bread' n'ubwo yirinze gushyira hanze ibijyanye n'amafaranga bazaronka akubiye mu masezerano basinyanye n'uruganda rusanzwe rukora imigati.

Imbere y'itangazamakuru kandi yavuze ko k'ubufatanye n'uruganda ruzwi nka The Women's Bakery biteguye isoko ryose ryo muri uyu mujyi wa Kigali no hanze yawo, banaboneraho gutangaza ibiciro bya buri bwoko uko butandukanye.