THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 02

Duherukana Betty ubwo yari ageze mu ntebe ya Gaston agira ngo bajye bicarana kuko nta wundi yabonaga yakwisangamo kuko nibo bari bahuje agahinda n'ikimwaro cy'uko basibiye muri uwo mwaka bakaba bagiye kwigana n'abo bitaga abana kuri bo.Hari ibyo yabonye mu ikayi ya Gaston byanditsemo byatumye arakara cyane aranarira,Ese byaba byari ibiki?..... Komeza usome wumve nawe kuko noneho ni ibitangazaaaa.......

THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 02
THE CLASS LOVE
SEASON 02
EPISODE 02
''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''
Amahoro n'amahirwe bibane namwe mwese basomyi beza aho mba ndi hose #ndabazirikana cyane ndizera ko mumeze neza muzirikane ko IMANA yaturemye idukunda cyane kandi ariyo mpamvu ikiduhaye amahirwe yo kurama.
Duherukana Betty ubwo yari ageze mu ntebe ya Gaston agira ngo bajye bicarana kuko nta wundi yabonaga yakwisangamo kuko nibo bari bahuje agahinda n'ikimwaro cy'uko basibiye muri uwo mwaka bakaba bagiye kwigana n'abo bitaga abana kuri bo.Hari ibyo yabonye mu ikayi ya Gaston byanditsemo byatumye arakara cyane aranarira,Ese byaba byari ibiki?.....
Komeza usome wumve nawe kuko noneho ni ibitangazaaaa...............
Betty mu gihe areba muri ya kayi ya Gaston ubona ko hari ibidasanzwe yarimo areba byamutunguye cyane,hari page(urupapuro) yagezeho asa n'urutindaho amara umwanya araturika ararira kubera uburakari bwinshi bwari bumusaze kuko yari abonye ahanditse inyandiko yuje urukundo Gaston yandikiwe kandi akabona ko ari inyandiko y'umukobwa ariko atazi,niko kumva ko byanga bikunda Gaston atakimukunda maze byihuse ahaguruka nk'iya Gatera arasohoka tutazi ngo agiye he gusa ubona ko hari ikintu agiye gukora kidasanzwe kuko yabanje gufata amakayi ye arayabika neza muri iyo ntebe afata n'amakayi ya Gaston nayo asunikiramo,agihaguruka kubera kwihuta yasize ya kayi hejuru y'intebe arasohoka abandi bana bari muri iryo shuri baramureba barumirwa cyane bibaza ibibaye byabacanze maze hashize akanya ageze hanze yibuka ko ya kayi ayisize niko kugaruka yiruka noneho bagira ngo arasaze atangiye kwiruka bagiye kumufata arabiyama cyane aragenda afata ya kayi ayizingazinze n'umujinya mwinshi aca inyuma y'ishuri aho ntawe umureba kuko abari bamubonye nabo bagerageza kumurebera mu idirishya babona batazi iyo agiye kuko yagendaga nta icyerekezo.
Betty yaragiye aba aguye kuri Gaston wari wifashe mapfubyi ibitekerezo byamubanye byinshi ubona ko yababaye yicaye mu ubusitani bw'ikigo aho yakundaga guhurira na Linda maze ibyo nabyo bibyara indi mpamvu yongera uburakari bwa nyamukobwa uwo.
Gaston:(abonye Betty aza amusanga aho asa n'uwariye karungu mu uburyo budasanzwe bimutera icyikango yibaza ibibaye,ataramugeraho aramusuhuza ngo yumve impumeko ye) "Betty bite?"
Betty:(n'umujinya mwinshi)"Bitoragure!"
Gaston:"ntoragura ibiki?"
Betty:"ibyo umbwira guta."
Gaston:"nkubwiye guta iki se?"
Betty:(aba amugezeho neza noneho)"urambwira ngo bite se utazi ibyo nta? ni wowe ubizi kandi ntumbaze byinshi ahubwo nsobanurira uyu mwanda uwo ari wo."(ahita amujugunyira ya kayi ayimuta imbere hafi kuyimukubita mu maso)
Gaston:"Betty ibi ni ibiki?"(abonye uko yazingazinze ya kayi n'ukuntu yayubahaga cyane nawe biramurakaza)
Betty:"nakubwiye ngo nsobanurira uwo mwanda vuba nta kindi."
Gaston:(yikomanga mu mutwe abura icyo yakora)"ese ngukubite?...nkukorere iki koko?....."
Betty:"ngo ukore iki?.."
Gaston:"Betty ibi ni ibiki unkoreye koko?.."
Betty:"ngo ibiki unkoreye?..hhh(asekamo ariko ababaye)...ariko babivuze ukuri koko ngo intare ikwicira inka ikakurursha uburakari ndabibonye."
Gaston:"ubonye iki se wa muginga we!(aramutuka)"
Betty:"Gaston uranantuka nta soni koko...uratinyuka ukantuka uzi n'ibyo wankoreye...."(avugira hejuru bose batongana)
Gaston:"Mbabarira umve mu maso udatuma nkora ibyo ntateguye gukora waaaaa"(yari agiye kumutuka arigarura)
Betty:(yongezamo)"Wabikomeje ukabivuga se ko n'ubundi wameneyereye kuntuka wantutse."
Gaston:(umujinya uba mwinshi)"ndatinyira iki kubivuga se ubundi ubwo bugoryi unzanyeho ntibutuma uba ikigoryi koko....gusa nakubwiye ngo mva imbere kuko singushaka umvaneho ayo matiku n'ubugambo budashira urebe iyo ubijyana."
Betty:"N'iyo nagenda ariko reka nkubwize ukuri ko iyo ndaya yawe yakwandikiye muri iyo kayi nza kuyimenya kandi ndayigirira nabi ubimenye."
Gaston:"indaya yihe se uvuga njye ndi indaya?"
Betty:"urayizi neza kandi niba ishaka kugushuka igushukisha utwo tugambo dusize umunyu nkaho jye ntatwo ngira ibyo byose ndaza kubiyibaza niba yumva ko njye nawe idashaka kutubonana ubwo irishaka iraza kwibona."(ahita anagenda yikabura cyane ariko yagabanyije amarere ariko uko yari aje Gaston iyo ataba umuntu wihagararaho byari kuba imirwano ikomeye cyane.)
Gaston:"Genda nyine ubundi se utugambo ugira ni utuhe ko uri uwo gusakuza gusa."
Betty:"ndagiye ariko uraza kumva akanjye nawe."
Gaston yasigaye aho afashe ya kayi mu intoki areba Betty arinda arenga niko guhita yongera kwicara hasi noneho bimuyobeye kuko yabonaga bimubereye ihurizo kuko kuva yava kuri Linda yabonaga nta amahoro na make abona kuko hari abakobwa bamwirukagaho kuva kera ariko kuko babaga bazi ko akundana na Linda ntawapfaga kugira icyo amubwira,rero ubu bose bamushakaga bari babonye urwaho rwo kumwinjirira bose uko bakabaye harimo n'uyu Betty wamutsindiye mbere y'abandi agitandukana na Linda.
Ibyo byose yabonaga atari urugamba rworoshye kuri we kuko noneho hari hivanzemo no kuba yarasibiye nubwo ababyeyi be bari barabyakiriye kuko bari bazi neza imva n'imvano yabyo ariko we muby'ukuri yari atarabyakira kuko yumvaga yarakoze ubuswa butabaho mu ubuzima bwe kuva yabaho mbese yari mu gihe gikomeye cyo kwicuza ariko amazi yararenze inkombe kuko ibyo byose byari bitagifite igaruriro.
Mu gihe kuri Gaston byari intonganya gusa n'amatiku atagira ingano,Philippe yari muri class yicaye wenyine kandi ari mu gihe cy'akaruhuko(Break) ka saa yine kamaraga iminota mirongo itatu,abonye Chance aramuhamagara ngo aze babe baganira maze aramukundira araza baca akabogi(baricara) si ukuganira bivayo ibyabo byose babiva i muzingo.
Philippe:"ariko uzi ko ntigeze nkubwira ngo umwaka mushya mbyibutse nonaha...Umwaka mushya."
Chance:"hhhhhhhh(asekamo) kuri twese,ariko wagiye ureka ubu se nibwo ubyibutse?"
Philippe:"sha ni ukuri nahoze ntekereza ikintu nibagiwe kukubwira ariko neza neza nari nakibagiwe."
Chance:"hhh ubu se bwo ukibutse gute?"
Philippe:"sinzi ukuntu nabitekerezagahoo maze mbonye usohoka mba ndabyibutse ndavuga nti reka nguhamagare mbikubwire mve mu ideni,uzi ukuntu byari birimo kunkabakaba ngo mbivuge ariko nkabyibagirwa."
Chance:"Hhhh Jya ureka gusetsa sha ubu se byagukabakabaga gute? wavuze ko uba ushaka kuryoshya ikiganiro."
Philippe:"ndakubwiza ukuri ko iminwa yari imereye nabi ishaka ngo mbikubwire ariko nkayibwira ngo buretse mbanze nibuke mbega sijye urose mbikubwira ubu ihise ituza nako umubiri wanjye wose uratuje kuba mbikoze."
Chance:"Hhhhhhhhhhhhhh"(araseka arakwenkwenuka biramurenga azana n'amarira maze Philippe ashatse kuyamuhanagura we arabyanga arayihanagura aratuza baganira bisanzwe noneho.)
Philippe:"wanze ko nguhanagura koko?"
Chance:"oya genda gusa ntiwongere kunsetsa bigeze aha kuko niba wampamagariye hhhhh(yongera gusekamo),niba uribunsetse gutya ndabivamo nigendere."
Philippe:"oya ntacyo sinongera ahubwo se sha umeze neza?"
Chance:"meze neza ntacyo nshinja IMANA."
Philippe:"MUNGU asifiwe,Haleluya Jose... nako Haleluya AMEN."(Yari agiye kuvuga ngo Haleluya Joseph ariko yari acitswe arigarura avuga Amen,Chance arongera asekamo aranahaguruka ariko ahita amufata ukuboko ngo atagenda aranamwinginga cyane ngo ntabwo aza kubyongera)
Chance:"gusa ikimbabaje ni kimwe nubwo unsekeje bwose."
Philippe:"ni iki se mukunzi.....nako mukobwa mwiza."
Chance:"ikimbabaje nta kindi ni uko uzana byendagusetsa mu bintu by'IMANA ubundi ibyo ni bibi kuko uba wishe itegeko ryayo rya gatatu rivuga ngo 'ntukavugire ubusa izina ry'uwiteka Imana yawe' rero tugomba kubaha iyaturemye sibyo?"
Philippe:"ohhh IMANA imbabarire kandi nawe umbabarire sibyo?"
Chance:"ndakubabariye kandi nziko Imana yo igira imbabazi zirenze uko tuzitekereza niyo mpamvu ntashidikanya ko yakubabariye,kandi nawe igihe usabye IMANA imbabazi jya wizera udashidikanya ko yakubabariye sibyo?"
Philippe:"nibyo ndabyizeye."
Chance:"ni byiza."
Philippe:"hanyuma rero naguhamagaye ngira ngo nkubaze ikibazo kimwe."
Chance:"mbaza ntakibazo ndagusubiza."
Philippe:"nyuma y'ibyabaye byose umwaka ushize byinshi bitari na byiza byavuyemo no gusibira kwa Gaston,wowe ubona Linda asigaye abayeho gute ko njye natinye no kuba namuvugisha menshi."
Chance:"sha icyakubwira ko Linda nta kintu na kimwe bimubwiye kandi nawe n'iyo wamubaza yabikwibwirira kuko habe no kugira icyo bimutwara rwose uriya mukobwa yarantunguye cyane nanjye kuko nabanje gutekereza ko yakwiyahura ariko nza gusanga ntaho byahurira aho ubwe yanyibwiriye ko ubwo nta mutima umushinja amakosa nta n'impamvu yo kwibabariza umutima,rwose ubona ko yabifashe nkaho bitabayeho ahubwo ajya ambwira ko iyo agiye guhura na Gaston ngo abona Gaston ahise akebereza agaca indi nzira mu umutima we akamuseka ariko ntabifate nk'ibikomeye kuko ngo umunyabyaha yiruka ntawe umwirukanye."
Philippe:(biramutangaza kubyumva)"nibyo koko?"
Chance:"nibyo rwose niko bimeze"
Abanyeshuli bahise basubira mu ishuli akaruhuko kabo karangiye maze Linda nawe arinjira yitonze abona Chance na Philippe bahuje urugwiro ahuza amaso na Chance maze aramwenyura ariko arikomereza ajya kwiyicarira ntiyabarogoya kuko yabonaga ibyabo atabyivangamo arabareka ariyumanganya, barakomeza baraganira mu gihe bari bagitegereje mwalimu ko aza kubigisha.
Philippe:"ariko ibintu by'urukundo ubona ukuntu iyo abantu batabyitwayemo neza bibabaza imitima yabo?"
Chance:"sha cyane pe!"
Philippe:"ubundi se wowe wumva cyangwa ubona urukundo ari iki?"
Chance:"jye sinapfa kurusobanura ariko icyo nabonye nuko iyo abantu bakundana ntibizerane igihe cyose ntabwo biramba."
Philippe:"urukundo ubona ari rwiza?"
Chance:"ariko se ibyo byose urabimbariza iki?"
Philippe:"wowe nsubiza ndakubwira"
Chance:" urukundo ni rwiza wa mugani ntirugasaze,none se uragira ngo mvuge ngo ni rubi? oya ni rwiza nuko hari abantu barugira rubi,maze n'IMANA iravuga ngo icya mbere ni URUKUNDO ubwo se icyo utumva ni iki?.....ahubwo mbwira impamvu itumye umbaza gutyo."
Philippe abanza kureba hasi ariko arongera aramureba mu maso barebana akana ko mu ijisho gusa agiye kumusubiza Mwalimu aba arinjiye bose bahita bacecekera icyarimwe,maze Chance nawe ahita ajya kwicara mu intebe ye,Philippe asigara aho arimo atekereza byinshi ariko ariyumanganya.
Gaston we nawe yari yicaye mu ishuri atuje cyane akurikirana amasomo kuko umwalimu yarimo yigisha gusa bitamubuza kwitekerezaho cyane ko ibyo mwalimu yigoshaga nta gishya cyarimo kuri we kuko yari yarabyize ibyo ari nabyo byatumaga atagira ubushake bukomeye bwo gukurikirana icyo mwalimu avuga ahubwo ibitekerezo bikamutwara akibaza aho Betty ari kuko atari yaje mu ishuri nk'abandi,hashize akanya agitekereza ibyo byose buri wese yumvise abanyeshuli basakuza urusaku rudasanzwe bisa naho hari ikibaye kidasanzwe hanze ya.................................................
EPISODE 03 on the way.....................
Uru rusaku rudasanzwe rutewe n'iki?.....Betty se yagiye gukora iki ko yagiye yitotomba aho si we waba uteje izi mpagarara?......Philippe se yaba yari agiye kubwira iki kidasanzwe Chance?......
Uramenye ntugacikwe n'iyi nkuru kuko waba uhombye byinshi.
Icyo usabwa ni ugukanda LIKE,COMMENT na SHARE
kugirango ijye ikugeraho byoroshye kandi utange n'ibitekerezo byawe kugira ngo tuguhe ibyo ushaka ukibuka kandi no kuyisangiza inshuti zawe zose kuko ni ikosa kubyihererana.
Murakoze cyane
SHALOOM