LIVE:YVAN BURAVAN ASEZEWEHO BWA NYUMA MU RUSENGERO.

LIVE:YVAN BURAVAN ASEZEWEHO BWA NYUMA  MU RUSENGERO.

Ntibijya byoroha guherekeza uwawe watabarutse cyane iyo agiye akiri muto hari byinshi yari agifitiye abe n'igihugu muri rusange. 

Aka kanya hamaze gusozwa umuhango wo gusezera bwa nyuma nyakwigendera Dushime Yvan Buravan mu rusengero.

Abantu Ibihumbi n'ibihumbi bakurikiye uyu muhango haba imbere mu rusengero imbere no hanze yarwo.

Abarimo ibyamamare bitandukanye n'abandi mu nzego za Leta bitabiriye uyu muhango wo gusezera kuri Burabyo wari inshuti ya bose.

Dr. Rev Pastor Antoine Rutayisire yongeye kwibutsa abasigaye gukomeza kuzirikana ibyiza yakoze babyigiraho ariko bibuka ko uwo ari we wese yagenda bityo bitanga ingufu zo gukora ibizima bizasigara bifasha abasigaye.

Uyu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma mu rusengero urarangiye nka kimwe mu bice byari biteganyijwe mbere yuko ashyingurwa mu cyubahiro.

Nyuma y’umuhango wo kumwibuka no kumusabira , ibihumbi by’abantu bari bateraniye kuri Anglican Church berekeje ku irimbi rya Rusororo aho bagiye gushyingura nyakwigendera.