IBYA SANDRA TETA BIBAYE BIBI KURUSHAHO.

IBYA SANDRA TETA BIBAYE BIBI KURUSHAHO.

Nyuma yo gukubitwa bikomeye akajyanwa kwa muganga n'ubu aracyatabarizwa na benshi ngo afashwe kuva muri Uganda.

Iminsi isaga icyumweru irirenze uyu munyarwandakazi ahohotewe hafi kwicwa, ukekwa akaba umugabo we Weasle Manizzo umuhanzi wamenyekanye mu itsinda rya 'Good Life'

Uwitwa DANIELLA ATIM wahoze ari urubavu rwa Dr. Jose Chameleon mukuru wa Weasle, yasakaje amafoto ateye ubwoba atarigeze agaragara na mbere atabariza bikomeye Sandra Teta wakubiswe bikomeretsa.

Abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram yanditse ati "Aya ni amafoto ababaje ya Sandra mu ukuboza, akeneye ubufasha bwacu ubwo ari bwo bwose tuzamure amajwi yacu tumusubizemo icyizere ave ku ngoyi."

Yongeyeho ati "Abitwa ko mwaharaniye uburenganzira bw'umugore mwese iki nicyo gihe gikwiye ngo twumve kandi dukore icyafasha Sandra, we ubwe n'abana be bakeneye kubaho neza biduturutseho tubafashe."

Kuva mu cyumweru gishize abanyarwanda bakibona uburyo yagizwe intere bababaye ubwitotomba bamusaba gutaha vuba na bwangu.

Ibyavugwaga n'ababibonye ko umugabo we ariwe wamukubise, Teta Sandra yaje kubihakana abicishije ku rubuga rwa Instagram avuga ko ari abagizi ba nabi bamuteeze avuye mu kazi bakamucucura utwe banamuhohoteye.

Byagaragaye nko gushaka gukingira ikibaba Weasle babyaranye abana 2 ndetse biteguraga kurushinga vuba aha. Benshi bibaza impamvu ituma akomeza kumwizirikaho birinda iyo bimugiraho ingaruka nk'izi.

Miss Teta Sandra yamamaye cyane hano mu Rwanda nk'utegura ibitaramo byiswe 'Red Party' cyane yamamara nk'uwanyujijeho mu gukundana n'ibyamamare bitandukanye birimo DEREK wo mu itsinda rya ACTIVE.

TETA NA DEREK ubwo bari bagikundana