IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 03

Kimwe nakwibutsa ni uko burya mu ubuzima ujye ukunda mugenzi wawe nkuko wikunda wirinde icyamubabaza ubane na buri wese amahoro.

IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 03
IGIHANGO CY'UMUTIMA
SEASON 01
EPISODE 03
@@@@@@@@@@@@@@@@@@@@@
Ndashima Nyagasani wongeye kuduha aka kanya ngo tukabyaze umusaruro twisomera iyi nkuru kandi tugira n'isomo tuyikuramo.
Kimwe nakwibutsa ni uko burya mu ubuzima ujye ukunda mugenzi wawe nkuko wikunda wirinde icyamubabaza ubane na buri wese amahoro.
Duherukana Davis yigaragura mu umuhanda nyuma yo gutera amabuye Neillah na Abel bakamusiga,Claude we yabwiraga Abel ko bagiye gukira kubera ibanga abitse,intonganya zari zose mu umuryango hagati y'abavandimwe.
Ese nyuma y'ibi byose hakurikiyeho iki?.......komeza usomeeeee
Neillah akeka ko yashutswe na Norah ngo azabe ariwe wegukana Davis, batongana bidasanzwe.
Norah:"Neillah Ndakwiyamye!!!!! Mva imbere usange iriya ngegera yawe ngo ni Davis urumva neza?!!"
Neillah: "ahaaaa ntacyo mvuze!" (Yinjira mu nzu asiga Norah hanze)
Norah:"Wavuga iki se wa nshinzi we ko nawe uba utazi ibyo uvuga,wowe ubona najya kwandavura nkawe ushaka turiya dusore tutanakugurira n'igare uretse imodoka? .... Nako uriya we ntiyanagura n'ingorofani ariyo iciriritse."
Mama wabo aba araje asanga Norah agitongana gutyo ariko Neillah we yinjiye mu nzu,nyina arahagarara amuturutse inyuma ye areba uko umukobwa we yikananshura amagambo adashira ivuga yibaza ikibimutera.
Mama Norah:"Norah!!!(amuhamagara)..Norah!!! (Norah araceceka yitonze arahindukira bararebana)
Norah:(n'uburakari bwinshi) "Ni iki?"
Mama Norah:"ubwo uritonganya wenyine wasaze?"
Norah: "Ni wowe ubizi ko nasaze" (arongera yirebera hasi ahita anagenda yinjira mu nzu asize nyina hanze yumiwe.)
Uko Norah agenda yinjira mu nzu, Nyina nawe yifata ku umunwa yumiwe bimwe bita ngo ni ukwifata ku myanya ndangakumiro.
Abel we yari atarashira amatsiko akomeje kubaza Claude impamvu bagomba gusaba Neillah amafaranga menshi yo kumubikira ibanga.
Claude: "Nakubwiye ngo ibyo mvuga ndabizi sinzi impamvu utabyizera."
Abel:"Claude wibuke ko ibanga rye nanjye ntarizi neza kuko ndakekakeka ibyo aribyo simbizi."
Claude: "Umva kandi ibyo uzana nawe,wowe ugomba kwitwara nkaho ubizi neza kandi cyane icyambere ni uko we azi ko wamubonye,ikindi kandi erega wanabikeka ndabeshya??"
Abel:"Nabikeka gute se?"
Claude: "ariko wagiye ugabanya ubwana n'imikino ntazi...(arahaguruka aho yari yicaye) reka mbanze nze na none nkubwire uko gahunda imeze."
Claude arasohoka, Abel asigara atekereza byinshi yibaza icyo agomba gukora.
Umukobwa usa neza ku maso w'imibiri yombi ubona ko rwose afite uburanga budasanzwe nka bamwe tuziranye ntavuze murimo gusoma iyi nkuru hhh!! Ndizera ko mukomeza kuryoherwa.(ako kari agaciyemo)
Uwo mukobwa izina rye ni Teta warimo asezera kuri Nyina ubona ko hari aho agiye,asohoka igipangu cyabo ageze mu umuhanda areba muri Phone ye abanza guhagarara gato umunota umwe arakomeza noneho yihuta bisa nkaho aho agiye yakererewe,akigenda atararenga umutaru aba abonye umuntu wambaye agapira k'umutuku uryamye hasi mu inzira ahita yikanga,yitegereje neza abona n'umuntu ashobora kuba azi,abona ingofero y'umutuku yari yambaye yo yatakaye hirya ye aramwegera buhoro buhoro abona asanzwe amuzi ariko ntiyarazi izina rye kuko bajyaga bahurira mu inzira bitari na kenshi.
Teta n'impuhwe nyinshi yahise ashyira hasi agakapu ke agendana amukoraho abona ameze nk'uwapfuye kuko atinyeganyezaga,gusa akoze ku umutima we yumva aracyahumeka.
Teta byihuse yahise ahamagara nyina amubwira muri aya magambo make ati" Mama mbabarira wohereze Gilbert hano mu umuhanda hafi yo mu rugo ahansange"
Ako kanya ahita anakupa yibaza icyaba cyateye guhwera k'uwo musore.
Gilbert wari umukozi wo mu rugo rw'iwabo wa Teta aba araje mu udukamambari tw'ubururu n'agakabutura k'umweru aza yiruka asanga Teta aho yiyegamije ijosi rya wa musore.
Gilbert: "ayiweee yabaye iki Teta? Bamugonze?"
Teta:"Simbizi nanjye musanze hano ameze gutya ahubwo akira mumfashe tumujyane murugo"
Gilbert: "yeweeee uyu musore ukuntu yitonda se koko yaba yazize iki?"
Teta:"uramuzi izina?"
Gilbert: "Numva bamwita Davis akodesha hahandi hirya yo kwa Murokore" (oooh kumbi wa musore yari Davis)
Teta arita mu ugutwi maze bajyana Davis mu nzu,mama Teta akimubona arikanga kuko yari umumama wakundaga abantu akagira impuhwe nyinshi ubona ko mukobwa we yari yaramukurikije,bahise bamuryamisha ku uburiri bw'abashyitsi batangira kumwitaho ngo barebe ko yazanzamuka,Teta abaza nyina niba bamujyana kwa Muganga gusa aramubwira ngo babe baretse barebe iyo bigana.
Ku urundi ruhande Mama Norah agerageza kwunga abakobwa be,birangira byanze.
Mama Norah: "Ese ubwo kuki muba mwiha rubanda mwagiye mwumvikana koko...."
Neillah: "ariko mama ni ukuri Norah niwe uba anyiyenzaho"
Norah: "Ndakwisabye Neillah.... Jya umenya ibyawe ntukanyinjirire mu ubuzima, kandi ntukajye ukina deal zawe ngo uzinshyiramo." (Ahita yikabura avaho bari aragenda n'umujinya mwinshi, bamukurikiza amaso bumirwa)
Mama Norah: "ibyo mwakoze ni ibiki ubundi murimo kumpisha??" (Amubaza cyane)
Neillah: "Mama ntabyo ni ibisanzwe"
Mama Norah: "Oya mbwira nonaha kuko hari ibyo munkinze ntazi biri hagati yanyu bidasanzwe."
Ako kanya Neillah aho gusubiza Nyina nawe ahita ahaguruka atavuze yihutira mu cyumba cye.
Claude we noneho yari arimo abwira Abel ibigomba gukorwa nyuma yo kuva hanze ahita anakinga urugi ngo hatagira n'ubumviriza.
Abel:"Ese ubwo wari ukirimo kwituma gusa?"
Claude: "Ninde se wakubwiye ko aribyo nari ngiye gukora ahubwo ko narindimo ncunga ahantu hose ko ntawe utwumva"
Abel:"ngaho mbwira "
Claude: "ubundi wowe ugomba gukeka nyuma yo kumenya amakuru y'ibyabaye kuri Davis nibwo tuzamenya neza ibyo aribyo gusa n'ubu uhite ujya kureba Neillah aguhe amafaranga twinywere kuko uriya mukobwa nako umuryango wabo wose uhereye kuri mukuru we witwa Norah ni abakuzi b'ibyinyo,aba bagabo ubona babakire bose babaha menshi cyane niyo mpamvu utagomba kwitwara nk'abana rero."
Abel: "Ngo iki? Nibyo se? Sinabyemera ni ukuri ntugapfe kwemeza umuntu ikintu udahagazeho"
Claude:"Imboga zibona abana koko ubu ni wowe..................
EPISODE 04 Loading............................
Written by: Ishimwe Sammy
Abel se ibi arabyemera koko barye aya amafaranga nkuko Claude abivuga?......
Claude se we ibyo avuga ni ukuri?..........
Davis arahembuka se ko ahuye n'abatabazi?
Mama Norah n'aba bakobwa be badashaka kumubwiza ukuri se bararubanamo bate?...
NTUZACIKWEEEEE
Tubwire uko ubyumva naweee #ngukundakubi
Kanda LIKE, COMMENT na SHARE kugira ngo ubisangize n'inshuti zawe nazo ziryoherwe.
Murakoze cyane
SHALOOOOOOM