DRC: M23 YONGEYE KWATSA UMURIRO KURI FARDC YIGARURIRA AGACE KA KISHISHE

Imirwano hagati ya M23 na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Ugushyingo yakomereje ahantu hatandukanye muri Kibumba, Buhumba kugeza Kishishe na Bambo, muri Teritwari za Rutshuru na Kilolirwe.

Amakuru atugeraho aremeza ko inyeshyamba za M23 zongeye kwigarurira agace ka Kishishe, ko muri Gurupoma ya Bambo, Teritwari ya Rutshuru, nyuma y’amezi 12 zishinjwe kuhicira abasivili basaga 100 kuwa 30 Ugushyingo 2022, ibirego M23 yahakanye yivuye inyuma.

Biravugwa ko muri iki gitondo cyo kuwa kabiri, muri Teritwari ya Nyiragongo, indege y’intambara ya Sukhoi-25 ya FARDC yarashe ku birindiro bya M23 mu Mudugudu wa Burambo.

Ni nyuma y’aho kuwa Mbere, kuva mu gitondo kugeza ninjoro imirwano yumvikanaga mu bice byinshi byo muri Rutshuru birimo Terero, Katolo, Musai na Chai, mu birometero nka bitanu gusa uvuye Kishishe.

Ni imirwano yari irimo imbunda nini n’intoya, aho uruhande rwa guverinoma ruvuga ko FARDC yabashije kubuza inyeshyamba za M23 kugera muri Kishishe, bikaba ngombwa ko  M23 yifashisha intwaro nini yazanwe mu modoka ya jeep ariko na yo ngo ikarokoka ha Mana ibisasu by’imbunda nini za FARDC.

Iyi jeep  byabaye ngombwa ko ijya gushaka indi nzira kugirango icike amabombe y’igisirikare cya leta nk’uko bitangazwa n’urubuga Tazamardc kuri twitter.

Sosiyete Virunga Energies yatangaje ko yabashije gusana umuyoboro ugemurira Umujyi wa Goma amashyanyarazi wari wangijwe n’imirwano yabereye muri Nyiragongo, nyuma y’uko hari hashize hafi icyumweru uyu mujyi uri mu icuraburandi.

SRC:UMURYANGO