UMUSIRIKARE WA CONGO YARASHE BAGENZI BE 2.

UMUSIRIKARE WA CONGO YARASHE BAGENZI BE 2.

Kuri uyu wa mbere nibwo byemejwe ko hari umusirikare umwe mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo warashe bagenzi be bapfa ibisa n'ubusa.

Amakuru atugeraho avuga ko uyu musirikare hari ibyo atumvikanyeho na bagenzi be niko guhitamo kubarasa umwe ahasiga ubuzima mu gihe undi yakomeretse bikomeye ajyanwa kwa mu bitaro i Bukavu igitaraganya.

Ibi byabereye ahitwa i Kalamba muri Gurupoma ya Miti iherereye muri Teritwari ya Kabare ho muri Kivu y'epfo aho uyu musirikare akimara kubarasa yashatse guhunga ariko afatwa mpiri atararenga umutaru.

Icyo yapfuye na bagenzi be kugeza ubu cyateye benshi urujijo kuko umwe mu bari bahari yatangaje ko batangiye guhaarirana bapfa amafaranga akoreshwa muri Congo(CDF) asaga ibihumbi 50 gusa ngo mu by'ukuri si icyo cyakuruye amakimbirane hagati yabo.

Nyirabayazana wabyo byose byaje kumenyekana ko bapfaga umugore w'ikizungerezi usanzwe atuye mu mudugudu wa Chombo neza neza aho ibi byabereye.

Mambe Chirimwami uyobora iyi Gurupoma yavuze ko ibyo byabayeho ariko ntacyo yatangaza ku byo bapfuye kuko atarabimenya neza bigomba kwemezwa n'iperereza.

Uyu musirikare utatangajwe amazina, agifatwa yahise ajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Nyamunyunye ngo abazwe kuri ibi yakoze.