AFRIQUE AHIRITSWE N'AGAHINDA KARAMWEGEKA.

AFRIQUE AHIRITSWE N'AGAHINDA KARAMWEGEKA.

Umuhanzi Joshua Afrique uri mu bahagaze neza muri iki gihugu ashenguwe bikomeye n'urupfu rw'umuvandimwe yakundaga.

Agahinda ni kose kageze aho kamwegeka akura Telefone ye ngendanwa mu mufuka ashaka kwandika ibimubayeho biranga aboneza kuri mudasobwa yandika ibaruwa yuje umuborogo.

Ati"Ku bankurikira n'abamfasha mwese muri hose ku isi, N'intimba itavugwa ndagirango mbamenyeshe iby'urupfu rutunguranye rwa mukuru wanjye waguye mu mpanuka mbi uyu munsi tariki 11 Ukwakira 2022, imukura mu bazima."

N'ikiniga cyinshi yingeyeho ati "Mu gihe njye n'umuryango wanjye dushegeshwe n'urupfu rwa mukuru wanjye, Ibikorwa bya muzika nari mfite byo gusakaza indirimbo yanjye nshya 'MY BOO' biba bisubitswe kugeza ubwo nzongera kubamenyesha."

Yasoje yifuriza iruhuko ridashira mukuru we wahitanywe n'impanuka yabereye mu karere ka NYAGATARE mu ntara y'iburasirazuba aho n'ubusanzwe uyu muhanzi akomoka.

Agirtangaza iyi nkuru, bamwe mu byamamare birimo CHRISS EAZY,K8 KAVUYO,MICO THE BEST, umunyamakuru ALLY SOUDY bihutiye kumufata mu mugongo bamukomeza mu bihe bigoye yisanzemo.

'AGATUNDA' niyo ndirimbo Afrique yamenyeweho n'abatari bake bakeza impano ye idasanzwe bimubera itangiriro ry'urugendo rwa muzika ntiyatinda no gushyira hanze izindi zirimo iyitwa 'ROMPE' yatumye yigarurira imitima y'abafana.

Kuri ubu ni umwe mu bahanzi nyarwanda bahagaze bwuma aherutse gushyira hanze 'MY BOO' yakorewe i Kampala ubwo yari yagiye kwagura imipaka mu ruganda rwa muzika azengereza abagande bamukundira icyo ahita anakorana n'abahazni baho batandukanye barimo itsinda rya Kataleya And Kandle bakoranye iyitwa 'NYASH'.