THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 09

Duherukana Gaston, Philippe na Chance bafungiranywe mu biro by'umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu ikigo mu ndimi z'amahanga bita Discipline master, nyuma yo kuba gashoza ntambara uwitwa Gogo yari amaze gucyurirwa na Betty anamubwira nabi gusa hari akarimurori yari agiye kumubwira ntibyakunda aho yahise acibwa mu ijambo n'abandi abanyeshuli bari banyuze aho biruka amasigamana,Linda we yari akiri kwa muganga ababaye kubera imvune yari yagize idasanzwe gusa yaje kubazwa ikibazo gikomeye na Discipline master tutamenye.Ese iki kibazo ni ikihe ko yasabwaga kuvugisha ukuri?..

THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 09
THE CLASS LOVE
SEASON 02
EPISODE 09
**********************************************
Duherukana Gaston, Philippe na Chance bafungiranywe mu biro by'umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu ikigo mu ndimi z'amahanga bita Discipline master, nyuma yo kuba gashoza ntambara uwitwa Gogo yari amaze gucyurirwa na Betty anamubwira nabi gusa hari akarimurori yari agiye kumubwira ntibyakunda aho yahise acibwa mu ijambo n'abandi abanyeshuli bari banyuze aho biruka amasigamana,Linda we yari akiri kwa muganga ababaye kubera imvune yari yagize idasanzwe gusa yaje kubazwa ikibazo gikomeye na Discipline master tutamenye.Ese iki kibazo ni ikihe ko yasabwaga kuvugisha ukuri?......Gaston, Philippe na Chance aka gatego barakikuramo bate?...........Betty na Gogo bo birabagendekera bite?..........
Komeza wisomere nawe wumve uko bigenda kuko ni IMANA yonyine yabikemura...................
Linda aho yari aryamye aho yahuye n'imvune nubwo yashimaga IMANA ko akiriho ikaba yamurokoye ahabi,Discipline master we nibwo yazaga,Nyuma y'umwanya utari muto kandi utari na munini yatangiye kumubwira amagambo akomeye,nyuma yayo atangira no kumubaza ibibazo kandi amusaba ko agomba gukoresha ukuri uko byagenda kose,niko gukomeza amubaza muri aya magambo.
Discipline master: "Linda uwakoze ibi ninde?...ni iyihe mpamvu ukeka ko yabikoze?....mbere yuko unsubiza ndagira ngo wibuke ko kumbwiza ukuri byagufasha kandi kutabeshya kwawe byagukiza......(abanza guhagarara gato amureba mu maso mu umutuzo mwinshi) Subiza.
Linda:" kugeza ubu ntabwo ndamenya uwabikoze kandi sinzi n'impamvu yaba yabimuteye."(mu ijwi rituje cyane)
Discipline master: (aratuza aramwitegereza cyane ibyo avuga byose amwumviraaa maze aramubwira amubaza ukuntu) "Uko niko kuri?"
Linda:"Niko kuri"
Discipline master: " umugozi yakoresheje wawumvise ugeze he?..."
Linda: "umugozi wamfashe nkimara gukandagiza ikirenge cya mbere hanze ya Class."
Discipline master: (akibyumva yikangemo) "hmmm!! hanyuma se ushatse kuvuga ko byose byabereye imbere ya Class?"
Linda:"cyane rwose imbere ku umuryango wa class neza."
Discipline master: "Ntibishoboka!!!(aratangara,yongera kugenda genda yitonze,arongera amubaza ikibazo kimwe) Linda!!(amuhamagaye aritaba) ugira inshuti?
Linda:" yego ndazigira"
Discipline master: " muri iki kigo ugira inshuti zingahe?"(abimubaza bisa n'umukino noneho)
Linda: " Ubwo se urumva inshuti zose mfite nazibara koko?..ntabwo nzi umubare."
Discipline master: "are you Sure?" (Amubaza akoresheje icyongereza,amubaza niba ibyo amusubije koko abizi neza)
Linda:"Yeah sure"(nawe amusubiza amubwira ko abizi neza)
Discipline master: "bajya baca umugani..niba ari umugani simbizi..ariko wendaaa...reka...reka tubigire cyangwa tubyite imvugo... Hari imvugo ivugwa ngo burya Umwanzi wa mbere ni uwo mubana murugo... Ko Umwanzi wa mbere ari inshuti yawe mugendana,iyo mvugo urayizi?"
Linda: "ndayizi" (muganga ubwo we byamucanze yacecetse yamuhaye urubuga gusa atishimye)
Discipline master: " ko ubizi se ujya ubizirikana?"
Linda: "cyane" (ubona ko ibibazo byamubanye byinshi yibaza amaherezo)
Discipline master: "Okay ni byiza,.....imwe mu nshuti zawe za hafi yashatse ku kwica akoresheje umugozi ubu tuvugana niba wabashije kumva urusaku hanze aha ni ukubera iyo nshuti yawe mbi kandi witaga ko ariyo y'ingenzi mu ubuzima bwawe, ubu yamaze gufatwa afatanwa na wa mugozi."
Linda:"What?? Mwamufashe koko?"(akibyumva yumva ni nk'ibitangaza kumva ko umugome wari ushatse kumuvutsa ubuzima yafatiwe mu cyuho)
Discipline master: " Cyane rwose ubu twamufashe."
Muganga: (noneho yongera kuvuga) "Koko se ibyo uvuga nibyo?"
Discipline master: "cyane rwose."
Linda: " None se ninde? Uwo mugome uziko yari anyishe...ni afatwe yo gatsindwa."
Discipline master: " ntabwo mukubwira aka kanya kuko ntibyemewe."
Linda:"Kubera iki?"
Discipline master: "Bifate gutyo gusa ko Bitemewe nta kindi." (Akimara kuvuga ibyo ahita asohoka byihuse nkaho hari icyo agiye gukora kihutirwa cyane, kandi yihuta ngo batamubaza ibindi ahita akinga urugi akigera hanze basigara bumiwe.)
Linda:(arebana na muganga mu maso bose bumiwe,amubaza ikibazo kimwe.)"Kuki utamubajie wowe? Ko wenda yari kugusubiza."
Muganga; " Mukobwa wanjye icecekere ibyo uvuga ntabyo uzi,natwe yaratuyobeye."
Linda: "Yabayobeye gute se?"
Muganga: "Kuva yava Gereza wagira ngo hari uwamubujije gusubiza umubajije....kuko haba ari inama dukora nk'abayobozi b'ikigo nta igitekerezo ajya atanga,ntavuga kenshi usanga akora gusa niba azi ko ari twe twamufungishije?...sinzi rwose ibyo nibyo byatuyobeye."
Linda:" narinzi ko ari twe yigirizaho nkana gusa none namwe ni uko?"
Muganga: "niko bimeze maze na Director amubwira icyo akora akagikora nabwo atavuga kuko hari igihe amushyira nka raporo akayimusigira aho atanamuvugishije na gato,gusa hari ibyo tumukekaho kandi bikomeye bishobora no kumwirukanisha nta mperekeza."
Linda: "ayiwe!!! Ko unteye ubwoba ibyo ni ibiki bizirukanisha Disci......."
Muganga: "Shiiii" (amucecekesha ako kanya,aragenda buhoro buhoro ngo arebe hanze gusa abanza kugira ubwoba bwo gukingura,nyuma y'akanya akingurira rimwe vuba vuba arebye abura umuntu)
Discipline master akigenda asubiye mu biro bye ngo yongere kubonana nabo yasize afungiranyemo,ahita ahura na Betty mu uburyo butunguranye aba amufashe amwegereye amwikubaho cyane kuko yari azi ko akunda abakobwa kandi Kuko Betty yari mwiza byatangiye kumukurura muri ako kanya ariko abanza gushaka kumwikuraho ngo atamumenyeera ariko bari basanzwe baziranye kuko hariho igihe yari yaramwifuje ariko aramubura nyuma yo kumutumaho.
Betty: " Master iki nicyo gihe ngo ibyo washatse ubibone."
Discipline master: " oyaa sinkibikeneye ndekura."
Betty: "uyu niwo mwanya chr nari narakubuze." (Uko avuga gutyo ari nako amwinjira wese amwiha cyane,amukorakora hose ntawe ubareba bari bonyine."
Discipline master: (umubiri uranga kwihagararaho biba iyanga,atangira kumva ubushyuhe bumuzamuka bitewe nuko n'uko Betty amufatafata ahantu hose noneho yareba ubwiza bwe,iyo nzobe ye ikamwica cyane mu bitekerezo birahinduka yibagirwa aho yari agiye,arahagarara Betty amufashe mu gituza bahobehranye ku uburyo nta na millimetres zirimo na nke,gusa nk'umuntu w'umugabo yongera kwibaza hagize ubasanga aho icyo yasubiza kandi ko yaba asebye cyane)" Ndi mu kazi ariko tuza."(agerageza kumwiyaka ariko Betty amubera ibamba)
Betty: (mu ijwi rituje cyane riryoheye amatwi atangira kumubwira neza amwereka ibyo ari byo byiza.) "Ndabizi ko mbere yuko ugenda cya gihe ibi wabishakaga,ndagira ngo nkubwire basi ko intumwa wantumyeho kirya gihe yatumitse gusa iminsi ni imitindi yaradutandukanyije ugenda utambonye,iki nicyo gihe rero mbonye reka amahirwe wabuze cya gihe uyabyaze umusaruro muri aka kanya gato,sibyo?"(ibyo byose yavugaga ijambo kurindi ariko rinagendana n'igikorwa akomeza kumukorakora cyane agera no ku myanya y'ibanga uwari umugabo uvuga rigasohoka noneho amera nk'usinze no kuvuga biramunanira atanakopfora.
Discipline master wasaga nkaho bamuroze ubushyuhe ari bwose kubera icyo kiyobyabwenge cyari kimwizaniye atazi impamvu yabyo,yahise amushyira kuruhande mu mwijima aho ntawe Uri bubabone nawe atangira gukorakora Betty ahantu hose amabere arayakandagura nka rwa rubuto rukunzwe n'abanyabutare(hhhh umuntu uruzi arumbwire muri comment,kari agaciyemo) Uko Discipline master yari ahindutse mu kanya gato byerekanaga ko koko yari yarabuze uko azagera kuri Betty kuko byavugwaga ko abarimu hafi ya bose bamwifuza kuko yari mwiza kandi yemerera buri wese ufite ifaranga,Nuko Betty nawe si ukumwiha wese yivayo ahita akurura umunwa,buri wese yinjiye mu uwundi ku uburyo wari guturuka hirya ukagira ngo ni umuntu umwe,umunwa ku uwundi itarekurana ruhana inkoyoyo n'ahatagerwa muri ya minisitere bita iy'amajyepfo intoki zitangira gushokayo ibintu bihindura isura mu kanya nkako guhumbya.
Kurundi ruhande Gaston yarimo abwira Philippe na Chance uko bagomba kubigenza Discipline master naza akabafungurira.
Gaston: " Chance mbere y'ibindi byose ugabanye ubwoba sibyo?"
Chance: " ibyo ndabyumva cyane. "
Gaston: "kandi ndakwizera cyane ko wowe ibintu nk'ibi bitajya bigukanga."
Philippe: " ubundi iki nicyo gisobanuro cy'umukobwa utagira ubwoba na buke,kuko Chance kuva namumenya ntabwo ajya atinya ari Brave cyane,Chance ndakubeshyera?"
Chance: (amurebe mu maso asekemo gusa) hhh
Gaston: " ibyo byo ntabwo umubeshyera dore nawe ntabihakana...ariko ndagira ngo mbabwire ko uriya mugabo tugomba kumwitondera kuko nziko buri kintu cyose agikora kubw'impamvu,ikindi mugomba kumenya ni uko ibintu bye byose abikora kubw'inyungu ze jye ndamwiyiziye kuko ubushize ajya gufungwa namenye yashakaga amafaranga ngo andengere,na none ashaka kwaka Animateur ngo amutorokeshe nta kindi,ni ukumutwaza buhoro nkuko byagenze kare,muranyumva?"
Philippe: "Yego"
Chance :"Turakumva!!"
Gaston: " naza turamubwiza ukuri kose arakumva kandi tumwereke ko tutamufitiye ubwoba,sibyo? "
Bose: "Yego"
Philippe: "bitewe n'ibyo watubwiye nubwo twe tutari duhari,birashoboka ko uwabikoze ari Gogo pe!!"
Chance: "ibyo sindabimenya nanjye gusa biragoye kumukeka kuko n'ubwo twari tumaze kurwana yari asigaye muri class kandi uwabikoze bigaragara ko wari umupango bari bapanze,kuko yari adutegerereje hanze,wagira ngo bari bazi ko duhita dusohoka."
Philippe :"ariko Gaston uziko tubana n'abazatwica man."
Gaston: " Erega na Bibiliya irabivuga ngo uwizera umwana w'umuntu avumwe kandi babivuga neza ngo umwanzi wawe ukomeye ni uwo mubana."
Philippe: " Sha kabisa pe!!! None se Chance urakeka nde?"
Chance: "sha sinakubwira ngo ndakeka uyu kuko utabonye umuntu nyine ngo umufatire mu cyuho nkuko nari nabigerageje ntiwamenya ubu nanjye byanyobeye....gusa ndakeka ashobora kuba ari umuhungu kuko undi mukobwa wabikora se ninde??...sha sinzi kuko abakobwa bose ndabazi bakunda Linda cyane."
Philippe: "Umva kandi ubwo bose usanze ntawabikora gusa Gaston hari uwo nkeka kandi umbabarire nimuvuga."
Gaston: "Uwo ninde ushatse kuvuga se ukabanza kunsaba imbabazi?"
Philippe: "Ni umukobwa nkeka si unuhungu,mbanje kukwiseguraho pe utantera amabuye."
Gaston: " Wowe muvuge ntaribi man none se gukeka ko ari ugukeka kandi ko kuri iyi si buri wese yakora ikibi kandi nanone buri wese ntabwo yananirwa gukora icyiza biterwa n'umutima."
Chance:( areba cyane Philippe,afite ubwoba bwinshi) "Philippe uwo ushaka kuvuga ninde?"
Gaston: " Ese ubundi ko Master yatinze ari mu biki?(yitonganyamo) ariko muvuge ntaribi man ushobora gusanga natwe twamukekaga."
Philippe: " Igihe cyose nabonaga ko atari shyashya,kandi ni umukobwa mwiza pe!"
Gaston: " ariko ibyo urimo ni ibiki? Ese ugira ngo umuntu uwo ariwe wese si mwiza niba ari iby'uburanga bubereye ijisho uvuga?ibyo wibitindaho kuko ujye uzirikana ko uyu mubiri twambaye ari nka ka gashashi gapfunyitsemo umugati kanasaza,ubundi umuntu aba mwiza kubera imico n'imyitwarire ntabwo aba mwiza k'uburanga kuko twese twaremwe mu ishusho y'Imana yo yaturemye duhora dusingiza,ntihazagire ukubeshya ngo Reba inzobe y'uriya mukobwa cyangwa ngo kiriya gikara cy'uriya muhungu. "
Chance: "Ibyo nibyo,ariko tubwire uwo ukeka..." (Ubona ko umutima utari hamwe ashishikajwe no kumva icyo Philippe avuga)
Philippe: "Ese ko mbona utameze neza bite Chance hari icyo udukinze?"
Chance: (ahita yihagararaho arimunyamunya) "Oyaaaa ntacyo nabahisha murabizi" (avuga areba hasi nkaho hari icyo adashaka kuberurira"
Philippe: "Tubwize ukuri wana."
Gaston: "ariko se hari icyo atakubwiye wowe? Tubwire ari wowe..."
Philippe: (areba Chance bahuza amaso yongera kureba hasi atangira kumukeka ikintu ariko aruturiza,atangira kubabwira)"Rero uwo mukobwa nkeka kuko n'ubundi yari amaze iminsi ubona ko bitameze neza kuri kandi nkabona ko yanabikora,kandi icyo nemeza nka 90% niwe wabikoze,Oya nako ndisubiye,ni 100% niwe wabikoze nubwo bavuga ko gukeka ari icyaha kuko tutarikumwe gusa niwe pe!!!(Chance atangira guhinda umushyitsi,ariko akihagararaho) Uwo mukobwa nta wundi nanabihagararaho no mu urukiko nabihamya rwose ko 100% ari........................................................
EPISODE 10 on the way............................
Uyu mukobwa Philippe akeka ninde? Ko avuze ko yabihamya se koko nibyo?............Betty se ufatiranye Discipline master mu kanya nkako guhumbya akamuyobya byo bifite mpamvu ki?...................Chance ko bajya kuvuga ukekwa akadagadwa se yaba ariwe wabikoze byose?.............Linda se amaherezo y'ibibazo arimo ni ayahe?............
Tubwire wowe urumva ibi byose ubiri inyuma ari nde?......
NTUZACIKWE na Episodes zikurikira
Murakoze murakarama
Ndabakunda!!!
SHALOOOOM