NYABIHU: YIBARUTSE ABANA 4 B'IMPANGA ABONAMO IKINTU GIKOMEYE.

NYABIHU: YIBARUTSE ABANA 4 B'IMPANGA ABONAMO IKINTU GIKOMEYE.

Umubyeyi usanzwe ari umuririmbyi mu itorero rya ADPR yibarutse abana bane b'impanga abibonamo ikintu gikomeye mu buzima bituma atanga Ishimwe ritaha kuri Nyagasani we nyir'icyubahiro.

Uyu mubyeyi we n'umugabo we basanzwe ari abaririmbyi muri Korali Sioni yo mu itorero rya ADEPR Jenda mu karere ka Nyabihu ho mu ntara y'iburengerazuba.

NTEGEREJIMANA PIERRE na MANIRAGENA CLEMENTINE bibarutse aba bana, bazamuye amashimwe menshi kuri Rurema nyuma yuko umubyeyi yaruhutse neza ndetse ubuzima bwe n'ubw'abana ntacyabuhungabanyije.

Byateye akanyamuneza n'abayobozi babo muri Korali baririmbamo babatera iteka bishimira ukwaguka kw'umuryango wabo.

Mu magambo yuje umunezero bagize bati "Imana idukoreye ibitangaza tutarabonesha amaso,tutarumvisha n'amatwi mu Muryango wacu Sioni Choir ADPR Jenda - Nyabihu Iradusekeje cyane peeee. Aho iduhaye abana 4 Bose ni bazima n'Umubyeyi nawe ni muzima."

Umubyeyi wibarutse abana 4 b'impanga

Bunzemo bati "Twungutse Abaririmbyi 4 icyarimwe , ikomeje nk'uko yabidusezeranije. Aho muri hose muduhere Icyubahiro n'Ishimwe Imana Yacu.

Ntibisanzwe ko umubyeyi yibaruka abana 4 b'impanga icyarimwe ubuzima bwe ntibuhungabane kuko kenshi usanga ari we cyangwa abana baba hari ikibazo bafite gusa uyu byamubereye amahire iyo mu ijuru iramufasha.