NTIBISANZWE: Imfungwa yikase igitsina hashize umunsi irumye uyobora inkambi ya gisirikare.

NTIBISANZWE: Imfungwa yikase igitsina hashize umunsi irumye uyobora inkambi ya gisirikare.

Ku wa kabiri w'iki cyumweru tariki 23 Kanama 2022, imfungwa yari ifungiwe muri kasho ya Rumonge mu gihugu cy'Uburundi yikase imyanya myibarukiro ye (Igitsina).

Iyi mfungwa yageze muri kasho ya Polisi mu ijoro kuwa mbere tariki 22 Kanama 2022 kubera icyaha yakoze bivugwa ko yakubise inkoni ushinzwe inkambi ya gisirikare, ndetse akaba yaranamurumye.

Icyo gihe yatawe muri yombi na Polisi y'igihugu mu Burundi akekwaho icyaha cyo gukubita, ndetse akaruma akoresheje amenyo umuyobozi w'inkambi ya gisirikare ya Rukinga.

Kuwa kabiri tariki ya 23 Kanama 2022, nibwo iyo mfungwa yasohotse mu bwiherero bwa kasho ya Polisi ya Rumonge abafungwa bari kumwe bamubonye ava amaraso menshi, bamurebye basanga yikase mu myanya myibarukiro ( igitsina).

Bamaze kubona ibyo yakoze, babimenyesheje Polisi ajyanwa mu bitaro ngo abaganga bagerageze kumwitaho hanasuzumwa icyabimuteye. 

Amakuru avuga ko bigoye kumenya aho yakuye icyuma yakoresheje yikata igitsina cye, ariko bikavugwa ko abajyanwa muri kasho na Polisi bashobora kuba binjiranamo ibintu byakoreshwa mu gukora ibyaha kubera kutabanza kubasaka, bishoboka ko hari abashobora no kwinjizamo ibiyobyabwenge birimo urumogi.

Sindayigaya Sylvain Majeur wunganira abaregwa (Avocat) akaba n'umwe mu baharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu Burundi, yasabye inzego zishinzwe gukurikirana abanyabyaha ko igihe bagiye gufunga umuntu wakoze icyaha, bakwiye kubanza kureba niba nta bimenyetso by'uburwayi bwo mutwe afite.

SOURCE:InyaRwanda