THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 08

Reka dukomeze n'inkuru yacu duherukana ubwo Linda yari atabawe na Gaston anamujyana kwa muganga huti huti,Nyuma yo gushakisha uwari ugiye kwica Linda Chance yaje kugwa mu umutego wa wa mugome icyaha cyo gushaka kwica Linda kiba kimugiyeho afashwe ajyanwa guhanwa,Gaston we nyuma yo kumva urusaku rw'abanyeshuli bashinyagurira Chance yaje yiruka avuye kwa muganga aza kureba ibibaye,yaba yarakubise nde?...

THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 08
THE CLASS LOVE
SEASON 02
EPISODE 08
****************************************
Ndabasuhuje mwese ndizera ko mu meze neza muri ibi ibihe dushima IMANA ko tukiriho.
Reka dukomeze n'inkuru yacu duherukana ubwo Linda yari atabawe na Gaston anamujyana kwa muganga huti huti,Nyuma yo gushakisha uwari ugiye kwica Linda Chance yaje kugwa mu umutego wa wa mugome icyaha cyo gushaka kwica Linda kiba kimugiyeho afashwe ajyanwa guhanwa,Gaston we nyuma yo kumva urusaku rw'abanyeshuli bashinyagurira Chance yaje yiruka avuye kwa muganga aza kureba ibibaye,yaba yarakubise nde?....Philippe niyumva ko Chance ari mu byago biragenda bite?....Linda se we arakira iyi mvune?....Umugome se arashyira afatwe?....
Komeza usome iyi nkuru wiyumvire nawe uko byagenze...............
Discipline master akimara gufata Chance icyaha cyo gushaka kwica Linda akoresheje umugozi cyahise kimujyaho kuko wa mugozi yari awufatanywe nk'ikizibiti,byahise biba induru mu kigo hose haba imidugararo muri iryo joro abanyeshuli bose barasohoka barashungera cyane abamwanga bavuga basakuza ngo 'ni abambwe ni ahanwe iyo nkoramahano' abandi bamuvugira neza,hirya gato Betty na Gogo bishimiye ko umwanzi wabo afatiwe mu cyuho ntaho aza kubicikira noneho byiyongera babonye Discipline master amwinjije mu biro bye ngo amuhane yihanukiriye.
Gaston we akibyumva yahise aza yirukira kuri bureau ya Discipline master gusa kubera abanyeshuli benshi bari buzuye aho bashungereye yaje abyigana cyane ngo abone aho aca atishimye arebana nabi na Betty maze ahita akubita urugi rw'ibiro bya Discipline master arukubita cyane ababaye ntacyo yitayeho maze abanyeshuli bose bakwiragirana hirya no hino bakwira imishwaro kuko ibyo bari babonye Gaston akora byari bitangaje kuko ntibyari bisanzwe ko umunyeshuli akubita urugi bingana bityo niko guhita bamwe batinya bavuga ngo 'Gaston yashize ubwoba' abandi bariruka naho bamwe bahagarara hirya ngo barebe intambara igiye kuba hagati ya Gaston na Discipline master nyuma yo gusuzugura akubita urugi rw'ibiro bye uko yiboneye,Discipline master nawe muri ako kanya nawe ahita akingurana umujinya w'umuranduranzuranzuzi,agikingura avuga nabi Gaston we atabyitayeho yahise amwinjirana byihuse nk'uwiyahura iyo atazi maze ababibonye basakuza ngo 'arinjiye' maze Discipline master abonye bigenze gutyo ahita afungaho urugi n'umujinya mwinshi maze Betty kuko yabibonaga ahita abwira Chance ubona ko ababaye.
Betty: asyeee!!! Uriya nawe sinzi?
Gogo: "hhhhhh(asekemo) ahubwo nawe baraje bamwice noneho."
Betty: " Ubundi se Gaston avuye he buriya."(avugana umujinya)
Gogo:" ntabwo nabonye aho yavuye sinamenya."
Betty: " icyo nangira ba Kazitereyemo ni iki."
Gogo:" Ese ko mbona urakaye kandi umugambi wacu ugezweho?"
Betty: "nakubwiye ngo ibyo uvuga ntubizi wowe."
Gogo:" ariko se Betty ni iki unkinze?"
Betty: " oya ntacyo nkukinze."(yitonze atavuga byinshi areba hirya atanabyitayeho)
Gogo:" oya Betty ntabwo mbyemera pe!!"
Betty: " ntabwo wemera iki?"(umureba mu maso)
Gogo:" ntabwo nabyemera ubanza hari icyo umpisha ntazi."
Betty: "Ubwo se urumva ari nk'iki nguhisha koko?"
Gogo:" nubwo ushaka kubica kuruhande ariko ibyo aribyo byose hari ikintu urimo kumpisha kuko ukuntu ubonye Gaston yinjira kwa Discipline master ugahita umera ntabwo bisanzwe."
Betty: " Gogo...Ndeba mu maso nkubwire neza ukuri kose uranyumva? "
Gogo:" ahubwo se ko unteye ubwoba noneho ni ibiki? Ariko sinumva ukuntu waba uhise urakara aho wakwishimiye ko gahunda uko twazipanze ziciyemo kandi uko twabitekerezaga bikaba ari ko bigenze ubwo ndabizi...."(atararenzaho byinshi Betty ahite amucecekesha)
Betty: " Ceceka!!!"
Gogo: "ariko se urancecekesha nkande ubundi kwanza ibyo wantumye nabikoze kandi ibyo washakaga birabaye cyangwa urashaka kkwanga kunyishyura ayange." (Betty ahita amupfuka ku umunwa ngo adakomeza kumuteraho ibigambo byinshi anasakuza)
Betty: " ariko Gogo warasaze?...ubwo bufaranga ushaka ndabuguha nushaka ndanarenzaho ariko ungabanyeho ivogonyo........wagiye utuza ukumva uko ibintu bitoroshye.....ikindi mbanze nkugire inama jye sindi umuntu mubi uranyumva?...... Igihe cyose mbere yo kuvuga uzajye utekereza cyane ntabwo ari ugupfa kuvuga ibyo wishakiye ngo ube umwasama kuko aho kuvuga ijambo ribi waceceka bitagira imbibi."(ahita amupfukura ku umunwa,Gogo afite ubwoba bwinshi babanza gutuza)
Gogo: " ngaho banza umpe ayo mafaranga yanjye nushaka unyice."(abivugana ubwoba bwinshi n'igihunga)
Betty: (aramureba aramwenyura amuseka cyane maze akuramo amafaranga ibihumbi icumi zigizwe n'inoti ebyiri za bitanu) "ntibyari bitanu nagombaga kuguha?....akira ngukubire kabiri ariko ugabanye umururumba w'amafaranga kuko yo ni ubusa amafaranga ni ibipapuro sha ntuzongere kuyararikira kuko arashira ugashaka andi,ariko kuki mugira umururumba w'amafaranga mugakora n'ibyo mutagakoze?...kuki abakobwa mukunda amafaranga kuruta n'ubuzima?..." (Amubwire amucyurira)
Gogo: (arayakira arayabika abanza guceceka) "hanyuma se urimo kuncyurira? Kuko nagukoreye umuti?"
Betty: " umuti wuhe se wa nshinzi we?....ubwo wowe urabona wakora akahe kazi n'ubwo bwana wifitemo,Gusa reka nkubwize ukuri.....(ahite amukurura amwiyegereze)...igira hino nkubwire akarimurori wa...."
Betty atararenzaho byinshi haba haje umunyeshuli umwe w'umuhungu yiruka cyane arabakanga abacaho ahita arekura Gogo,maze byihuse Betty ahita ajya kureba ikibaye maze agenda buhoro buhoro asiga Gogo aho ahagaze na za noti arazibika gusa amureba nabi ariko yibaza impamvu Betty atishimiye kubona Gaston yinjiye kwa Discipline master, yibaza niba koko gahunda ye ipfuye nkuko abivuga kandi yibaza impamvu Betty yitwara nkaho atari umunyeshuli kuko bidasanzwe kubona umukobwa wiga ariko atararikira amafaranga akagerekaho no kumuninura mbese yibaza byinshi ariko adafitiye ibisubizo ako kanya,nyuma yicuza n'icyatumye akora ibyo yakoze.
Betty we ageze hirya yahise abanza kurunguruka yitonze agiye kubona abona ni Discipline master wari urimo yirukana ba abanyeshuli bari bari imbere y'umuryango w'ibiro gusa abonye bose birukanse bahunga ntawe usigaye aho hafi aba asubiye mu biro akinga n'urugi byihuse Betty ahita yihuta we nta bwoba maze aca inyuma y'amashuli ahantu mu mwijima ntacyo atinya ajya n'inyuma ya bureau ya Discipline master aba ari ho ahagarara yitonze niko gutangira kumva urusaku ba Chance barimo guhanwa.
Discipline master: "Oya nawe ntacyo Umbwira." (Avugira hejuru cyane n'uburakari bwinshi)
Chance: " ariko mbabarira nkubwire uko byagenze master. "
Discipline master: " ndakubwiye ngo nta kwisobanura hano."(buri jambo ryose avuga akarivugana umushiha n'umujinya mwinshi)
Gaston: " reka akubwire ukuri kose master kandi ndahamya neza ko atariwe wabikoze."
Discipline master: " nawe ndakwiyamye pfukama neza."
Betty yumvise ko Discipline master yakaniye atarimo kubumva yishimamo ariko bitari cyane."
Chance: " Ni ukuri ntabwo ari jyewe wabikoze ntunkubite."
Discipline master: " ibyo Umbwira byose simbyumva ndaje ngukubite urabyemera wanze ukunze."
Chance: " mbabarira master."
Discipline master: " imbabazi ziba kwa muganga wa mukobwa we."
Gaston: "wakumvise ibyo akubwira master."
Discipline master: " ntabyo numva ahubwo ryama neza nkwereke ibyo uvuga byose nta kuri kurimo."
Chance:"Master wangiriye impuhwe koko?"
Discipline master: " Umva ntiwitwaze ngo ni uko dufite icyo dupfana...uranyumva?.... Ntabwo mu muryango wacu dushyigikira imico mibi nk'iyo."
Chance: " ariko nta mico mibi mfite ni ukuri.."
Discipline master: " ntakuntu wambwira ko nagusanze muri uriya mwijima w'ijoro rijigije ngo ube wari ugamije ibyiza noneho nkanagusangana uriya mugozi w'abicanyi."
Chance: " uriya mugozi si uwanjye."
Discipline master: " Ngo iki?.... Ahubwo urambwira n'uwawuguhaye...ryama neza nguhane nihanukiriye kuko uretse no kwisebya ugasebya ikigo cyacu,ugasebya umudugudu,akagari,umurenge,akarere,intara,n'igihugu wari ugiye kugisebya ndetse n'umuryango wawe wari ugiye kudusebya reka nze nguhane mbiguceho....ryama neza.....ayo maboko ndayakubita nukomeza kuyashyiraho sinyababarira....ryama neza wubitse inda .....kandi ndagukubita nabi nukomeza kwigira nabi gutyo."
Betty yumva ko barimo guhana Chance atekereje ko na Linda nawe ari kwa muganga imvune yamubanye imvune ahita yishimamo noneho gusa na none ahita arakakara isura irahinduka aragenda.
Kurundi ruhande bamwe mu inshuti za Philippe bamusanze muri dortoir barabimubwira byose uko byagenze maze akimara kumva ko Chance ari mu byago ahita yambara inkweto vuba vuba yambara izidasa kubera ihubi agende yiruka ntacyo bimubwiye kuko atabonye ko yazambaye nabi gusa ababibonye bose bakamuseka ariko atazi icyo baseka ahura na Betty nawe aramureba azunguza umutwe ahura n'abandi abakobwa abaciyeho baramuseka cyane bitewe nuko yambaye yihuta agana aho bamubwiye ko Chance ari maze aragenda agera aho Discipline master akorera asanga hafunze maze akomanga ku urugi vuba vuba gusa bitari cyane maze Discipline master ahita akingura ako kanya nkaho ntakindi yari arimo akora maze amurebana umujinya Philippe ahita atinya yumva ko bishoboka ko byakomeye no mu uburyo we adatekereza.
Abanyeshuli bake bari basigaye aho babona Philippe nawe bamukururiyemo imbere Discipline master anamukurura nabi batangira kongorerana ngo nawe baramwiciramo,ba abakobwa babonye Philippe abacaho atarwiyambitse baravuga bati " Discipline master araje abiture umujinya wose yakuye muri geraza" abandi bati nicyo gihe cye cyo kwihorera ibyo bamukoze byose.
Philippe akinjiramo abona ntibisanzwe abonye ibyo yatekerezaga bitandukanye n'ibyo abonye ako kanya maze Discipline master ahita amusunika hirya amutonganya mukumusunika Philippe ahita agwisha amavi hasi Philippe arataka maze abari hanze barabyumva bagira bati "aramwishe" maze ako kanya bumva Discipline master afunguye urugi arasohoka n'umujinya mwinshi ahita yongera arafunga arabafungirana maze ba abanyeshuli bamubonye bahita bahunga bose ntihasigara n'umwe maze nawe akomeza kuganda genda areba ko nta umunyeshuli Uri hafi aho abura numwe maze ahita ajya kwa muganga arakomanga hashira umwanya maze muganga aramukingurira,Muganga agikingura urugi Discipline Master abanza kurungurukamo imbere no hanze maze arinjira yitonze bahita bongera gufunga urugi,Discipline master buhoro buhoro atavuga Muganga yanamuvugisha ntamusubize ahubwo akicecekera akaruca akarumira,ahubwo akomeza kureba uko Linda ameze abona ko imvune ye itoroshye kuko yari yavunitse ukuguru kwe kwose kw'iburyo gusa Muganga abonye ko adashaka kumuvugisha nawe aramureka ahubwo yikomereza imirimo ye maze uko akomeza gukora ibye atunganya ibikoresho bye byose abishyira ku umurongo bakajya banyuzamo we na Discipline master bagahuza amaso ntawe usekera undi barebana ay'ingwe nkaho hari icyo bapfuye cyangwa nkaho hari uwahemukiye undi.
Hashize umwanya nyuma yo gutunganya ibye mbese ibintu bye amaze kubisubiza ku umurongo arahagarara areba mu bitugu bya Discipline master wari uhagaze hejuru ya Linda barebana mu maso nawe atanamuvugisha,maze muganga ahita agiramo umujinya ahita agenda amubuza guhagarara hejuru y'umurwayi we akora ibimenyetso bimwereka ko atamushaka aho.
Discipline master abonye ko Muganga arakaye noneho abona kuvuga ariko muganga nawe ntiyamusubiza aramwihorera.
Discipline master: " uratekereza ko kuba nasohoka hano byangabanyiriza ibiro mfite by'umubiri?"
Muganga aramureba gusa ntiyagira icyo amubwira.Discipline master ahita abaza ikibazo kimwe Linda.
Discipline master: "Linda ndagira ngo mu bibazo byose waba warigeze gukerensa,....iki cyo ntugikerense......,mu bibazo wabajijwe mu ubuzima bwawe iki ugifate nkaho ari cyo cya mbere ubajijwe,....(atangira kugenda genda aho ahazenguruka areba hejuru akanyuzamo akareba hasi akananyuzamo akareba buri wese mu maso he).....niba hari ibisubizo wasubije nabi.....igisubizo ugiye kumpa ugitekerezeho cyo ugisubize neza,......ushobora kuba waranze gusubiza kimwe mu bibazo wabajijwe kuva ubayeho,ariko ntabwo nshaka ko iki kibazo kibarirwa muri ibyo byose,......uko bigenda kose ukuri kujya gutsinda kandi nibyo narabibonye.....niyo mpamvu niba warigeze kubeshyaho mu ubuzima bwawe aka kanya ntumbeshye kuko numbeshya biraba bibi,.............Linda uwakoze ibi ninde,ni iyihe.................................
EPISODE 09 on the way..............................
Gerageza NTUGACIKWE n'iyi nkuru ubutaha tugomba kumenya byinshi.
Ese iki kibazo Discipline master abajije Linda ni ikihe?......Linda aramenya akoresha ukuhe kuri?..........Ese ko yasize afungiranye Chance, Philippe na Gaston bo barabyifatamo bate?........Nyirabayazana se wakoze ubu bugome bwose arashyira amenyekane?.......Aka karimurori Betty yari agiye kubwira Gogo ni gati ki?........
Icyo usabwa kugira ngo n'ibindi bice bikugereho byose Kora SUBSCRIBE muri news letter na SHARE kuri iyi website.
Murakoze cyane
SHALOOOOOOM